Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yamaganye bikomeye abaterurwenya biyita abapadiri cyangwa bakigana imihango ya Misa. Yavuze ko ibi bikorwa batesha agaciro izina rya Kiliziya Gatolika, bikaba bifite ingaruka mbi ku kwemera kwa gikirisitu no ku babikora ubwabo.
Uyu mukuri wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda yabitangaje nyuma y’Inteko rusange y’Abepiskopi Gatolika, yateranye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 20 Ukuboza 2024. Iyo nteko yafashe imyanzuro ikomeye, irimo gusaba abatesha agaciro umurimo mutagatifu w’ubusaserdoti n’imihango y’amasakaramentu kubihagarika.
Cardinal Kambanda yasobanuye ko muri iki gihe hari abigize abapadiri, bakambara imyambaro y’amasakaramentu cyangwa bagakina imihango y’amasakramentu mu rwego rwo gushimisha abantu no gukurura abakurikira ibikorwa byabo. Ati:
“Kudaha agaciro amasakaramentu, kwiyita abapadiri no gukina misa, cyangwa kwambara imyambaro y’imihango mitagatifu ni ibintu bidakwiriye. Ni ibikorwa bifite ingaruka mbi cyane, kuko byerekana ukutemera no kubahuka ibikorwa bitagatifu.”
Yongeyeho ko ibikorwa nk’ibi bikunze gukorwa n’abashaka kuvugwa cyangwa gukurura abakurikira ibikorwa byabo ku mbuga nkoranyambaga, ariko ko batesha agaciro Kiliziya ndetse n’abakirisitu.
Mu butumwa bwe, Cardinal Kambanda yasabye ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo bakiri bato, babigisha kubaha ibikorwa bitagatifu n’amasakaramentu. Yagize ati: “Iyo umwana ahawe uburere bwiza, akamenya ibikorwa bitagatifu, ntabwo aba afite ubushobozi bwo kubahuka amasakaramentu cyangwa gukora ibintu nk’ibi tubona.”
Musenyeri Smaragde Mbonyintege, wahoze ari Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi, na we yamaganye ibikorwa by’abiyita abapadiri bagamije gushimisha abantu. Yongeyeho ko Leta ikwiye kugira icyo ikora mu maguru mashya kugira ngo ibi bikorwa bihagarikwe burundu.
Ati: “Iyo ibintu bigeze aho ubona bidafite aho bigarukira, biba ari ikibazo gikomeye. Hari abantu bibwira ko gukora ibi bizana amafaranga vuba, ariko ingaruka z’imyumvire nk’iyo zigera kuri benshi, kandi ntitwakwemera ko bikorwa mu bwisanzure butagira umupaka.”
Mu Rwanda, hari bamwe mu banyarwenya bakoresha uburyo bwo kwiyita amazina nka padiri, umushumba, cyangwa bagerageza gukina misa, bagamije gushimisha abakurikira ibikorwa byabo. Icyakora, Cardinal Kambanda yagaragaje ko ibi bikorwa batesha agaciro ibyera kandi bigomba kwamaganwa n’abakirisitu bose.
Yashoje avuga ko ibikorwa nk’ibi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku myemerere y’abakirisitu ndetse no ku bantu babikora ubwabo. Yabasabye kubihagarika no guha icyubahiro amasakaramentu n’imihango y’ubusaserdoti.