Kinshasa – Leta yahagaritse bimwe mu bikorwa bibera mu masitade

Ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwahagaritse ibikorwa byose bitari ibya siporo kuri ‘stade des Martyrs’ na ‘stade Tata Raphaël’, mu murwa mukuru Kinshasa, nyuma yuko abantu bagera ku  icyenda bapfiriye kuri ‘stade des Martyrs’ mu gitaramo cy’umuhanzi w’indirimbo zaririmbiwe Imana.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko abapfiriye muri icyo gitaramo cyo ku wa gatandatu cy’umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo za ‘gospel’ Mike Kalambay, bishwe no “guherwa umwuka”, bitewe n’abantu benshi bitabiriye icyo igitaramo cyanakomerekeyemo abandi bantu 19.

Umuhanzi Kalambay nta cyo aratangaza ku byabaye ku mugaragaro,’Stade des Martyrs’ ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 80,000 bicaye neza naho ‘Stade Tata Raphaël’ yo ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 60,000 bicaye neza. Izwi cyane ku kuba ari yo yabereyemo umukino w’iteramakofe Muhammad Ali yatsinzemo George Foreman mu mwaka wa 1974.

Stade des Martyrs yaguyeho abantu 9 bazize umuvundo ni imwe muri sitade nini cyane muri Afurika

Umuhanzi Kalambay, w’imyaka 44, ni umwe mu bahanzi ba ‘gospel’ bakunzwe cyane muri DR Congo, akaba ajya akorera n’ibitaramo hanze y’igihugu nko ku mugabane w’Uburayi. Akurikirwa n’abantu barenga 700,000 kuri Instagram, abarenga 600,000 kuri konti ye yo kuri Facebook, n’abarenga 400,000 ku rubuga rwa YouTube.

Minisitiri w’intebe wungirije akaba na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano, Jacquemain Shabani, yavuze ko mu nama y’abategetsi yabaye ku munsi w’ ejo ku cyumweru, hafashwe icyemezo cyo guhagarika “by’agateganyo” ibikorwa byose bitari ibya siporo kuri ibyo bibuga byombi “kugeza hatanzwe irindi tangazo”.

Minisitiri Shabani yanavuze ko biyemeje gukora ku buryo imitegurire y’ibikorwa nk’ibyo “yongererwa imbaraga, kandi ako ni akazi ka leta”.

Minisitiri w’ubutabera wa DR Congo, Constant Mutamba, yategetse ko hakorwa iperereza, no guhata ibibazo abapolisi bari boherejwe gucunga umutekano kuri ‘stade des Martyrs’, no guhata ibibazo abo mu kigo ‘Maajabu Gospel’ cyateguye icyo gitaramo.

Mu itangazo ikigo ‘Maajabu Gospel’ cyasohoye nyuma y’icyo gitaramo, cyavuze ko kibabajwe cyane no kumenya ko hari abapfuye. Cyabyegetse ku “banyakavuyo”, kivuga ko hari hari abapolisi 2,000 bari bagerageje gutuma haba umutekano.

Abateguye icyo gitaramo na bo bavuze ko hari hari abantu bagera hafi ku 30,000 – abo ni bacye ugereranyije n’abo iyo Sitade ifitiiye ubushobozi bwo kwakira iyo yuzuye. ‘Stade des Martyrs’ ni imwe muri sitade nini cyane muri Afurika. Ikunze kwakira bamwe mu bahanzi bakomeye, imikino y’umupira w’amaguru, ndetse ni yo Félix Tshisekedi yarahiriyeho nka Perezida.

Ibi byabaye kuwa gatandatu si ubwambere bibaye kuko bisanzwe bibaho mu bikorwa byitabirwa n’imbaga y’abantu muri DR Congo aho  Mu mwaka wa 2022, umubyigano kuri icyo kibuga n’ubundi wapfiriyemo abantu 11 mu gitaramo cy’umuhanzi w’icyamamare w’Umunye-Congo Fally Ipupa.

CLICK HERE TO JOIN UMUBANOTV.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP

Advertisements

Izindi nkuru wasoma:

  1. Ibigega bya Peteroli byo mu Burusiya byatwitswe na Ukraine
  2. Igihugu cy’U Rwanda mu guhangana n’icyorezo cy’ubushita
  3. Impamvu umugore ashobora kwiyumva nk’utwite kandi atari byo

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top