Kuri uyu wa 06 Kamena 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yashyize hanze Urutonde rw’agateganyo rw’abakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu no ku mwanya w’abadepite.
Mu bakandida 9 batanze kandidature, 3 nibo baujuje ibisabwa n’amategeko aribo; H. E Paul Kagame, watanzwe na FPR Inkotanyi , Frank Habineza wa Democratic Green Party na Philippe Mpayimana nk’Umukandida wingenda.Abakandida bari batanzwe n’imitwe ya Politike ni 2, naho abakandida bigenda bari 7 muribo bakaba bafashe umwe.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora Oda Gasinzigwa yagize ati:”Uburyo Abanyarwanda bitabiriye gutanga Kandidature biragaragaza intambwe nziza ya Demokarasi u Rwanda rukomeje gutera.Kubera ko abenshi muri aba bakandida bakiri bato , bitwereka ko n’Abanyarwanda bagiye gutora bwa mbere na bo biteguye kuzitabira amatora cyane ko bamaze kumva uburemere bwo kugira uruhare mu kwitorera abayobozi bakwiye; Kugira ngo badufashe gukomeza urugendo rw’iterambere turimo”.
Urutonde rw’abadepite rwatanzwe n’imitwe ya Politike bose hamwe ni ; 392. Abakandida Depite bigenga ni 27. Abakandida Depite mu cyiciro cy’abagore ni 200. Abakandida depite mu cyiciro cy’urubyiruko ni 34. Abakandida Depite mu cyiciro cy’bafite ubumuga ni 13.