Korali Rabagirana igiye gutaramira mu karere ka Burera – Kidaho

Ni imwe mu ma Korali ahagaze neza kuburyo bamwe bavuga ko iri muri Korali zambere ziririmba neza cyane, ibarizwa mu karere ka Musanze mu itorero rya ADEPR Nyarubande. 

Yakoze indirimbo zakunzwe n’abatari bake zirimo iyitwa Twakijijwe,Goligota na uri umugabo n’izindi.

Nyuma y’ibitaramo bamazemo iminsi ubu Korali Rabagirana yatumiriwe gutaramira mu karere ka Burera ahazwi nko mu Kidaho ho mu murenge wa Cyanika. Ni igitaramo cyateguwe na Korali Siloam ibarizwa muri ADEPR paroisse ya Butete, itorero rya Kabuga cyane ko iyi Siloam izanashyira hanze umuzingo (Album launch)

Iki gitaramo giteganyijwe ku italiki 4 Kanama 2024.

Mu kiganiro umuyobozi wa Korali Rabagirana Bwana MBYAYINGABO JMV aherutse kugirana n’itangazamakuru, yavuze ko igihe kigeze ngo abantu bamenye ukuri kw’ijambo ry’Imana.

Yagize Ati ” igihe kirageze ngo abantu bamenye ukuri kw’ijambo ry’Imana, Kandi bahabwe ibikomeza ubugingo hadasizwe n’ibikomeza umubiri.”

Nanone ubwo yavugaga kuri iki gitaramo bazitabira, yavuze ko biteguye neza gutanga ubutumwa bukangurira abantu kugarukira Imana, nkuko biri mu ntego za chorale Rabagirana.

Advertisements

Nyura aha wumve indirimbo uri umugabo ya Korali Rabagirana

 

 

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top