Korali Salem mu mashimwe yo kwibaruka

Korali Salem ni imwe muri Korali zigezweho by’umwihariko Isanzwe ikorera Umurimo w’Imana mu Rurembo Rwa Rubavu muri Paruwasi ya Mbugangari. Salem  Yateguye Igitaramo Gikomeye kizahuza ingeri zose detse muri icyo gitaramo izamurikiramo umuzingo wa 1, wiswe IMBARAGA Z’IMANA.

Muri iki giterane Kizaba Kuwa 15 Ukuboza 2024, hazataramamo Korali ABAGENZI ikaba imwe muri Korali zikunzwe cyane muri Ako karere ndetse na Korali IRIBA  ibarizwa mu karere ka Rubavu ahazwi nko kuri ADEPR MAHOKO, Si ayo makorali yonyine azahataramira kuko hazatarama n’andi arimo na Korali Salem yanateguye iki gitaramo cyiswe “IMBARAGA Z’IMANA Live Concert”. Naho ku bijyanye n’ivugabutumwa hatumiwe Pastor MUNEZERO nk’umugabura w’ijambo ry’Imana.

Nka Umubanotv.com ubwo twaganiraga na bwana Sam NIYOKWIZERWA umuyobozi wa Korali Salem yavuze Ko imyiteguro Igeze kure ndetse ko bongenye n’ibihe byo kwegerana n’Imana. Yagize ati” imyiteguro tuyigeze kure Kandi imbaraga twashize mu masengesho ziratwereka ko Imana iri kuruhande rwacu”. Ati” buriya nkubwije ukuri abazitabira kiriya gitaramo bose tuzagirana ibihe byiza”.

Advertisements

Iki gitaramo kizabera kuri  ADEPR itorero rya Bethania muri Paruwasi ya MBUGANGARI.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 thoughts on “Korali Salem mu mashimwe yo kwibaruka”

  1. Mwaramutse neza ndabona amakuru mwayashakishije pe Kandi mwagize neza ariko nkuko bababwiye ko muzajya kuri tere muzihangane mutugerereyo Wenda mwebwe muzabona amakuru kuko twembwe byaratuyobeye murakoze.

  2. NIYONSENGA OBED

    HELLO
    Ndabona amakuru yanyu ari ibihuha gusa amatariki yo mwavuze nta hantu yanditswe cg ngo babitangaze ese uwo wabahaye amakuru niwe babibwiye wenyine ko ntabyo nzi kandi nange ntegereje graduation please mujye mushakira amaronko ahandi ariko mu guharabika mubireke

  3. MANIRABARUTA Steven

    Aha na nge ndahiga gusa usanga batuvanga ku rwego utabyumvaho! Nk’ubu ntiwakumva ko twize A1 tukayirangiza bikangira bayikuyeho ntibatubwire ngo izongera gutangwa rwari! Ikindi kintu gikomeye ni ugukora ibizami n’amakati warangiza washaka amanota ukayabura bakakubwira bakakubwira ngo ntiwigeze ukora ikizami cyangwa CAT kandi ufite ibihamya by’uko wakoze iryo somo Kandi Lecturer wakwigishije yarabijyanye muri department. Muzadikorere ubuvugizi hejuru mwaba mukoze!

error: Content is protected !!
Scroll to Top