Kuki benshi bagira ibitotsi nyuma yo kurya?

Bishobora kuba byarakubayeho cyangwa se ukumva umuntu akubwira ko iyo amaze kurya ahita agira ibitotsi agashaka kujya kuryama atitaye ku nshingano zindi yari afite nyuma yo kurya, cyangwa se yamara kurya agatangira gusinzirira mu kazi n’ahandi hatari mu buriri.

Ikinyamakuru Time Magazine mu 2019 cyatangaje ko ubushakashatsi bwakozwe na Dr. Tomonori Kishino, Umwarimu muri Kaminuza ya Kyorin yo mu Buyapani, bugaragaza ko uburyo igogora ritangira gukorwa iyo umuntu amaze kurya, bigira uruhare mu kunanirwa k’umubiri we agatangira gusinzira.

Ati ‘‘Gutembera kw’amaraso mu rura ruto kuriyongera, cyane cyane iyo umuntu amaze kurya (…) uko amaraso ajya mu nda mu ikorwa ry’igogora, uko kugenda kwayo iyo kugeze no ku bwonko bishobora gutera ibyiyumviro by’ibitotsi’’.

Ubu bushakashatsi bwa Dr. Kishino kandi buvuga ko abantu benshi bakunda kwibasirwa n’ibitotsi nyuma yo gufata amafunguro ya saa sita ari ababa batagize icyo barya mu gitondo, kuko iyo bamaze kurya umuvuduko amaraso agenderaho wiyongera iyo hari gukorwa igogora.

Abashakashatsi batandukanye bagiye bagerageza gushaka kumenya icyihishe inyuma y’ibitotsi bifata umuntu iyo amaze kurya cyane cyane amafunguro ya saa sita bagaragaza impamvu zita ndukanye, aho hari abagaragaje ko n’uburyo amafunguro umuntu afata akomeye bibigiramo uruhare.

Ingano y’ibiryo umuntu arya nayo ibigiramo uruhare, aho nk’uwariye byinshi byoroshye ko ahita ashaka gusinzira.

Ubundi bushakashatsi bwashyizwe ku rubuga rwa US National Library of Medicine National Institutes of Health Search database mu 2018, buvuga ko kurya amafunguro yiganjemo ibinure ndetse n’isukari bigira uruhare mu kunanirwa k’umubiri bigatera umuntu kugira ibitotsi nyuma yo kurya.

Ikindi ugomba kumenya ni uko atari byiza kujya kuryama ugasinzira ukimara kurya, kuko biguteza ibyago byo kuba warwara indwara yo guturika k’udutsi tw’ubwonko (Stroke) ku kigero kiri hejuru.

CBS News mu 2011 yanditse ko umushakashatsi akaba n’umwarimu w’isomo rijyanye n’imirire muri Kaminuza ya Ioannina Medical School yo mu Bugereki, Cristina-Maria Kastorini, yatangaje ko buri uko utegereje iminota 20 nyuma yo kurya ntujye kuryama, bikugabanyiriza ibyago byo kurwara Stroke ku kigero cya 10%.

Kastorini yavuze ko abantu bategereza iminota hagati ya 60 na 70, baba bafite amahirwe angana na 66% yo kutarwara Stroke.

Ni mu gihe abategereza hagati y’iminota 70 n’amasaha abiri, baba bafite amahirwe 76% yo kutarwara Stroke.

Advertisements

Gusa ibyo bigirwamo uruhare n’izindi mpamvu zitandukanye zagaragajwe zirimo imyaka umuntu agezemo, imiterere y’akazi ke, ibiro bye, ubundi burwayi yaba asanganywe burimo nk’indwara y’umutima n’umuvuduko w’amaraso, kuba yaba anywa itabi, amafunguro arya mu buzima bwa buri munsi n’ibindi.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top