Manishimwe Gilbert yerekanye indangamanota ye Reagan Rugaju atungurwa n’amanota yagize

Manishimwe Gilbert, umwana w’ikirangirire mu gusesengura ruhago, yongeye gushimangira ubuhanga bwe mu masomo ubwo yerekaga indangamanota ye ku rubuga rwa YouTube rw’umunyamakuru Reagan Rugaju, usanzwe umufasha mu buzima bwe bwa buri munsi. Gilbert yabaye uwa mbere muri s2 agira amanota 71%.

Mu kiganiro cyatambutse kuri iyo channel, Gilbert yagaragaje indangamanota y’umwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye, aho yatsinze ku rwego rwo hejuru mu masomo ya siyansi n’imibare. Yagize amanota y’ikirenga mu bugenge (physics), ubutabire (chemistry), ibinyabuzima (biology), n’imibare (mathematics), bikamugira uwa mbere mu ishuri yigamo.

Reagan Rugaju Ati:”Ni iby’agaciro kubona umwana ufite impano nk’iyi akomeza gukora cyane mu masomo ye. Twishimiye intambwe amaze kugeraho kandi ndahamya ko afite ejo hazaza heza.

Mu kiganiro cyaciye kuri iyo channel, Manishimwe yavuze ko gutsinda kwe abikesha imbaraga yashyize mu kwiga no gushyigikirwa n’abamukunda. Yagize ati:
“Nta cyiza nko kugira abantu bagushyigikira no kukwizera. Reagan n’abandi bambaye hafi bampa umwanya wo kwiga, kandi nanjye nishyizeho akanyabugabo.”

Abarebye icyo kiganiro kuri YouTube bagaragaje uburyo bashimishijwe n’umuhate wa Manishimwe. Bamwe mu babonye indangamanota ye batangaje ko ari urugero rwiza rw’uko umuntu ashobora gutsinda ibibazo mu buzima binyuze mu gukora cyane no kugira intego.

Advertisements

Uretse kuba impano ye mu gusesengura ruhago imaze kumenyekana, ubu Gilbert yatangiye kuba icyitegererezo mu masomo, bigaragaza ko ubuzima bwe bushobora kuba urufunguzo rwo guhindura amateka, haba ku giti cye no ku gihugu muri rusange.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top