Mbere yo gusezera ku itangazamakuru, Mucyo Antha yasabye imbabazi umunyamakuru w’imikino mugenzi we kubera ibyo yamukoreye – VIDEWO

Mbere yo gusezera ku mwuga w’itangazamakuru, umunyamakuru w’imikino Mucyo Antha Biganiro yasabye imbabazi mugenzi we Kaniziyusi Kagabo kubera igikorwa atigeze yishimira yakoze mu bihe byashize. Ibi byabaye ubwo yari yahamagawe kuri video call mu kiganiro Urukiko rw’Imikino, bamubajije ikintu atazibagirwa mu rugendo rwe rw’itangazamakuru.

Antha yavuze inkuru y’igihe yari yagiye kwakira umukinnyi w’umurundi Piero ku kibuga cy’indege i Kanombe, wari ugiye kwerekeza muri AS Kigali. Antha yashakaga kuba uwa mbere mu gutangaza iyo nkuru, maze ageze ku kibuga saa kumi n’ebyiri za mu gitondo asanga Kaniziyusi yahamutanze kuhagera.

Mu gushaka kwihutira gutangaza iyo nkuru bwa mbere, Antha yatekereje amayeri yo kwirukana mugenzi we. Yahamagaye Kaniziyusi kuri telefone amubeshya ko hari ahantu bari gutanga amakuru ku banyamakuru b’imikino bagombaga gutangarizwa amakuru akomeye ndetse bakanahabwa amafaranga.

Kaniziyusi yahise yihuta ajya aho yatekerezaga ko agiye kubona inkuru ikomeye, mu gihe Antha we yakomezaga gufata amashusho ya Piero yitonze, atangaza inkuru mbere y’abandi.

Advertisements

Mu gusaba imbabazi, Antha yavuze ko icyo gikorwa cyamukoze ku mutima igihe kirekire, akaba yumvaga agomba kugisabira imbabazi mbere yo gusezera mu mwuga w’itangazamakuru. Antha wamaze gusezera ku itangazamakuru, ubu aherereye mu gihugu cya Africa y’Epfo akaba agiye gukomereza mu mwuga wo gushaka abakinnyi bato muri Africa akabajyana i Burayi mu igeregezwa mu makipe atandukanye

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top