Menya niba ubunyobwa bwongera ubushake mu gutera akabariro

Ubunyobwa bukize ku ntungamubiri zikenewe kuri buri wese by’umwihariko igitsina gabo. Abantu benshi bibaza cyane ku kamaro ko guhekenya ubunyobwa ariko kandi usanga bose batabivugaho rumwe bitewe n’uko badasobanukiwe cyane nabyo. 

Usanga ingo nyinshi cyane cyane izimaze iminsi mike zishinzwe zikunze kuba zifite ubunyobwa bwahariwe umugabo, akaburya mbere yo kwegera umugore we yitegura kumunezeza mu buriri.

Abenshi nubwo baburya ntibasobanukiwe n’imikorere yabwo, ingano bakwiye kurya, uburyo butunganywa n’ibindi.

Mbere yo gutangaza icyo ubushakashatsi bubivugaho, ubunyobwa “Peanuts” bufite akamaro kanini mu mubiri wa muntu wese yaba umugore cyangwa umugabo.

Ubunyobwa bwifitemo vitamini E, vitamini, vitamini zo mu bwoko bwa B, imyunyungugu irimo Iron, Zinc, Potassium, Magnessium, antioxidants minerals ikubiyemo ” Selenium, Manganese na copper”.

Izi ntungamubiri ziboneka mu bunyobwa zirinda indwara z’umutima, amaraso n’ibindi birimo gushyushya. Gukonja k’umubiri bikabije biri mu bimenyetso bikunze kugaragaza ko umubiri utameze neza, kuko ubukonje bwinshi bwatuma umuntu apfa.

Guhekenya ubunyobwa budakaranze (bubisi), buri mu bigarura ubushyuhe bw’umubiri umuntu akamera neza. Ibi bigenderwaho abantu bavuga ko ubunyobwa butuma amaraso ashyuha n’umubiri ugashyuha bikongerera ubushake abagiye gutera akabariro.

Ubunyobwa bubisi.

Inkuru dukesha Ikinyamakuru Healthline cyibanda ku buzima ivuga ko ubunyobwa ari bwiza ku buzima bw’abantu bikaba akarusho igihe umugabo aburiye mbere yo kubonana n’umugore we, kuko bufite akamaro ko gutunganya amasohoro ye bityo ntahure n’ikibazo cyo kwanga kurangiza, ndetse bukayavura igihe arwaye.

Abagenzuzi ku biribwa batangaje ko, ubunyobwa bufite icyitwa” Arginine” itunganya intanga n’amasohoro bikagira umwimerere, ndetse ikarinda impumuro mbi yayo cyangwa guhindura ibara ridasanzwe.

Ubunyobwa kandi bwifitemo icyitwa ” Resveratrol yongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Ubunyobwa buri mu bintu biribwa ariko ku ngano ntoya, kuko si ibiryo wafata nk’ifunguro rikize ryafatwa ryonyine rikamara n’isari. Abarya ubunyobwa basabwa kurya duke bakirinda kurya bwinshi.

Kwimenyereza kurya ubunyobwa niyo nta gikorwa cyaba giteganijwe cyo gutera akabariro bifatwa nk’urukingo.

Advertisements

 

umubanotv.com

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top