Menya ubusobanuro bw’izina n’imiterere y’abantu bitwa ba Liliane

Liliane nizina rikomoka ku ijambo ry’ikilatini ‘lilium’. Bisobanura ‘lili’ cyangwa ‘Ururabo’.

Liliane ubwe ni amayobera kuko adakunda kwiyerekana wese hari uruhande akunda guhisha kugira ngo ashimishe abamukikije.

Liliane agira ikinyabupfura ariko ashobora gutungurwa no kutoroherana. Guhorana amarangamutima ntabwo ari umwambaro ukomeye wa Liliane kandi hamwe na we byose biterwa n’igihe, Ariyizera cyane ku bintu bimwe ariko nanone akunda gutsindwa ku bindi.

Liliane agira amahame mbwirizamuco yo hejuru akunda kwifatanya n’umuryango we kandi agira imyumvire ikabije y’ababyeyi.

Liliane ntashobora kwiyumvisha kubaho adafite abana, icyo cyo ni ikintu atabasha kwihanganira. Rimwe na rimwe ntafata icyemezo mu guhitamo kwe kandi ntabwo buri gihe aba azi uruhande rwo guhitamo.

Ku rundi ruhande, ku byerekeye ibyemezo by’abamukikije, ahora yiteguye gutanga inama nziza kandi agira ubutabera bukomeye.

Liliane ni intungane cyane mu bikorwa byo kunga abantu, yaba umujyanama ndetse n’umukemurampaka mwiza, Mu rukundo Liliane akenera umuntu umwitaho by’ukuri akabimwereka ndetse ntakinishe ibyo kumuca inyuma kuko ifuhe rye riba riteye ubwoba cyane.

Urukundo rwe ni umuriro ubeshaho.   Arasaba ariko agira ubuntu kandi ashishikaye. Ashobora gutanga ibirenze ibyo akeneye mu gihe ari mu rukundo.

Advertisements

Liliane ahora ashaka gushimisha umukunzi we no kumwereka ko urukundo rwe rutagira umupaka.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top