Yakoze no mu Biro bya Perezida kuva mu Ukwakira 2019 kugeza muri Gashyantare 2020, aho yari umusesenguzi ushinzwe ingamba na politiki
Kuva mu Ukwakira 2014 kugeza muri Nzeri 2019 yari umusesenguzi ushinzwe ibijyanye n’ihererekanywa ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga mu Nama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, NCST.
Ni imirimo yahawe avuye ku mwanya w’umuhuzabikorwa w’ibijyanye na siyansi muri Agahozo Shalom Youth Village, imirimo yakoze umwaka wose kuva mu Ukwakira 2013.
Yize amashuri yisumbuye kuva mu 2001-2007 kuri Petit Seminaire St. Pie X Nyundo, aho yigaga Ikiratini, Ibinyabuzima n’Ubutabire.
Kuva 2008 kugeza 2012, yize muri Oklahoma Christian University iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bya siyansi, by’umwihariko mu bijyanye n’amashanyarazi (Electrical/Electronics Engineering).
Iyo kaminuza kandi ni na yo yakomerejemo ayikuramo impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ayo masomo yari yarize mu cyiciro cya kabiri