Bryan Lead ni umwe mu banyarwanda baminuje mu gutunganya umuziki, ndetse ni umuramyi w’itezwe nabenshi kubera ubuhanga agaragaza.
Avuga kuri iki gicaniro, yavuze ko “Make Room” ari ijambo ry’Imana riri muri Bibiliya ryanditse mu Ibyahishuwe 3:20 “Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire.”
Mu kiganiro na umubanotv.com , Bryan yavuze ko ari igicaniro kizaberamo ibihe byiza mu kuramya no guhimbaza Imana mu muziki mwiza, ibihe byo gusenga ndetse n’Ijambo ry’Imana rizagaburwa n’abakozi b’Imana batandukanye.
Yagize Ati “Intego ni ukuramya no guhimbaza Imana bihindura ubuzima bwacu bwa buri munsi ndetse binakiza indwara”.
Yanavuze ko umusaruro witezwe muri “Make Room” ari ukubona abantu bakingura ubuzima bwabo bakicaza Yesu Kristo mu buzima bwabo akababera Umwami n’Umukiza w’ubuzima bwabo. Ni igikorwa yatumiyemo Prophet Ernest Nyirindekwe, Tom Close, Gaby Kamanzi, Bishop Gafaranga na Annette Murava, na Pastor Niyomugabo Anicet.
Ubwo yagarukaga Ku mpamvu yatumiye Tom Close – umuhanzi mu muziki usanzwe akaba n’Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso muri RBC, yavuze ko ari nk’umuvandimwe we akaba “azagaragara kuri Panel kuko tuzaganira kandi ari mu bantu b’abahanga ndetse bashoboye babereye benshi icyitegererezo, n’uyu munsi Tom Close arakijijwe”, akaba asengera mu Itorero rya Angilikani [EAR].
Avuga ko muri “Make Room” bazaganira ku nsanganyamatsiko ivuga uko wakomeza kurinda imyizerere yawe n’imyitwarire yawe mu buzima bw’ubwamamare. Ati “Ese ni icyaha gukora indirimbo y’urukundo [indirimbo isanzwe ‘secular’] songs? Urumva hano nawe ko yuzuzanya nabyo, yagira urubyiruko inama nziza zigafata kuko ubwo buzima ni bwo abamo”.
Bryan kandi yavuze ko Spirit of Worship Center yayitangije mu gufasha benshi kuramya Imana no kuyiha icyubahiro nk’umubiri wa Kristo nta n’umwe uhejwe. Yavuze ko ababarizwa muri uyu muryango w’ivugabutumwa barangamiye gusangiza isi ubuzima bw’Imana n’Umucyo wayo mu muryango mugari.
Akomeza avugako Bifuza kandi kuba ubuturo bw’Imana, ahantu huzuye ubwiza bw’Imana kuko aho Imana ituye haba hari urukundo, ubuntu, imbabazi, gukira n’ibyishimo bifasha abizera gushikama mu murimo w’Imana. Avuga ko batoza kandi bakazamura urubyiruko rufite impano mu murimo wo kuramya Imana ku Isi yose.
Bryan Lead , Yavukiye mu muryango ukijijwe, akaba yararezwe na nyina gusa kuko se yapfuye akiri umwana. Asengera muri Elayo Pentecost Blessing Church. Umubyeyi we mu buryo bw’Umwuka yitwa Prophet Ernest Nyirindekwe.
Ni umuramyi akaba n’umucuranzi unatunganya indirimbo (Producer) wabyize by’umwuga akaba yarasoje kwiga muri Global University iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu ishami rya Theology. Ni we washinze Spirit of Worship Center.
Iki gicaniro giteganyijwe kuwa 29 Nyakanga 2024, aho Kizatangira ku isaha ya 18:00
CLICK HERE TO JOIN UMUBANOTV.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP
Izindi nkuru wasoma:
1. Amasezerano hagati ya FPR-Inkotanyi n’ishyaka riri ku butegetsi muri Santrafurika
2. Irinde gukora ibi bikurikira niba uri mu Rukundo rushya
3. Niba waryaga umunyu mwinshi bihagarike utarahura n’ibi bibazo