Mu myambaro ya giporisi, abana bato cyane bakoze akarasisi kanejeje abari bitabiriye umuhango wo gutanga amapeti muri Polisi y’u Rwanda – AMAFOTO

Mu muhango wabereye mu Ishuri Rikuru rya Polisi rya Gishari mu Karere ka Rwamagana, abana barenga 300 biga mu mashuri abanza bakoze akarasisi keza kashimishije abari bitabiriye ibi birori. Uyu muhango wari uwo gutanga ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) ku bofisiye bato 635 basoje amahugurwa yo gucunga umutekano no kuyobora ingabo.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yatanze ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) ku bofisiye bato 635 bari bamaze amezi bakarishya ubumenyi mu byerekeye umutekano n’imiyoborere y’ingabo.

Yashimye umuhate bagaragaje mu masomo no mu myitozo, abasaba gukorera igihugu bafite ubunyamwuga n’umurava. Yanasanzeho guhemba abitwaye neza mu masomo n’imyitozo.

Mu barangije amahugurwa, harimo abagabo 527 n’abagore 108. Aba bofisiye bashya bazakomereza akazi muri Polisi y’u Rwanda no mu zindi nzego zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza (NISS), ndetse n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS).

Abitabiriye uyu muhango barimo abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano, imiryango y’abarangije amahugurwa, n’abanyeshuri baturutse mu mashuri abanza. Akarasisi k’abana bato kagaragaje imyitozo myiza n’ubuhanga, bikurura amashimwe n’impundu z’abari mu birori.

Minisitiri w’Intebe yibukije abofisiye bashya ko umutekano ari inkingi y’iterambere ry’igihugu. Yabasabye gukorera igihugu bubahiriza amategeko, icyubahiro, n’ubunyamwuga, bashimangira ko igihugu cyiteze umusanzu wabo mu kubungabunga ituze n’iterambere mu Rwanda.

Advertisements

src:igihe

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top