Mu rwego rwo gusoza umwaka neza! Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo korohereza hoteli, utubari, restaurants n’utubyiniro byongererwa amasaha yo gukora

Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo korohereza hoteli, utubari, restaurants n’utubyiniro gukomeza gukora mu masaha y’ijoro mu rwego rwo gufasha Abaturarwanda kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka. Izi ngamba zije mu gihe Abanyarwanda bitegura iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, izwiho gusurana no kwidagadura.

Nk’uko byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Kane, ibigo bikora mu rwego rw’imyidagaduro byemerewe gukora kugeza saa munani zo mu rukerera (2:00 AM). Ku wa Gatanu, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, ibikorwa by’imyidagaduro bizajya bikora amasaha 24, bikazindukira mu rukerera nta nkomyi.

Iri tangazo ryasohowe ku wa 10 Ukuboza 2024, rivuga ko izi mpinduka zizamara ukwezi kumwe, kuva tariki ya 10 Ukuboza 2024 kugeza tariki ya 5 Mutarama 2025. Ni uburyo bwashyizweho kugira ngo abafite ibikorwa by’ubucuruzi mu rwego rw’imyidagaduro babashe kunguka no guha abaturage amahirwe yo kwidagadura no kwizihiza iminsi mikuru mu mudendezo.

RDB yanasabye abafite ibi bikorwa kubahiriza amabwiriza agenga ubucuruzi n’umutekano w’abakiriya kugira ngo iminsi mikuru izizihizwe neza, mu ituze no mu mutekano usesuye. Byitezwe ko iyi gahunda izafasha ubukungu bw’igihugu muri rusange, cyane cyane mu rwego rw’ubukerarugendo n’imyidagaduro.

Advertisements

Ibi byemezo byashimishije cyane abafite ibikorwa by’ubucuruzi n’abakunda imyidagaduro, bahamya ko bizongera umusaruro n’umunezero muri iyi minsi mikuru isoza umwaka.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top