Muhanga: Andi mateka aranditswe Korali Alliance Yongeye guhabwa igikombe cya kabiri.

Mu karere ka Muhanga ni mu majyepfo y’igihugu cy’u Rwanda. Kuri uyu wa 21 Nyakanga 2024  muri ADEPR mu rurembo rwa Nyabisindu Paruwasi ya Gahogo itorero rya Mbare habereye igiterane cyateguwe na Korali Inheritance ibarizwa kuri iri torero igatumiramo Korali Alliance ibarizwa mu rurembo rwa Rubavu.

 

Muri iki gitaramo Korali Alliance yibukije abantu kugirira icyizere Imana kuko ishobora byose, ibi byatumye abatuye ndetse banitabiriye iki giterane bavugako basigaranye ideni ryo guhora bahindishwa umushyitsi n’iryo jambo rivuga kugirira icyizere Imana.

 

Umwe muba Kiristo twaganiriye yagize ati ” njyewe ntago nsanzwe nsengera mubarokore ariko ndumva ngiye kubyiga nkaziyizira! Iyi Korali itanze ubutumwa bwumvikana, ntibasakurishije ibyuma, Kandi bitandukanye n’abandi baririmbyi bo rwose nabonye bataririmbana ubwibone pe!.”

Undi Ati ” ntakubeshye nawe uri umunyamakuru wabibonye abantu bashake bemere i Rubavu harihariye! Ibindi nawe wabyiboneye ntawe ubarusha kureba.”

Korali Inheritance yateguye igiterane ugereranyije 89% ni urubyiruko, igizwe n’abaririmbyi 50.

Umuyobozi wa inheritance bwana Lambert ubwo yaganiraga na umubanotv.com agaruka ku giterane yagize ati ” iki giterane twagiteguye kugirango dushime Imana Kandi koko dufite amashimwe mu mitima yacu. Byaturenze kuko byabaye byiza kuruta uko twabitekerezaga.”

Umunyamakuru ati kuki mwahisemo gutumira Korali Alliance?

Umuyobozi wa inheritance ati ” nta Korali itakwifuza gutaramana na Alliance kuko bafite ibihembura ubugingo n’umubiri.

Muri iki gitaramo Kandi Korali Alliance yaherewemo igikombe yahawe na Korali Inheritance cyaje gisanga ikindi bahawe na David ubusanzwe usanzwe akora amashusho y’indirimbo ( producer).

Abahaye ibi bikombe Korali Alliance Bose bahuriza kukuba Ari Korali y’indashyikirwa, mu kuririmba ndetse no mu mikoranire.

 

Korali Alliance ubwo yahabwaga igikombe.

Advertisements

 

CLICK HERE TO JOIN UMUBANOTV.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top