Mukabalisa Donatille yagaragaje icyatumye PL ihitamo gushyigikira Paul Kagame

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga 2024, ubwo Paul Kagame watanzwe n’Umuryango wa FPR Inkotanyi yakomerezaga ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Bugesera.

Yagize ati “Impamvu zatumye duhitamo ntabwo zibarika kandi n’uwazivuga bwakwira bugacya,gusa igihugu cyacu cyagize umugisha udasanzwe wo kubagira nk’umuyobozi udasanzwe kubera imiyoborere yanyu myiza, mwakuye igihugu ahantu hakomeye mukigeza ahantu buri wese yishimira kandi atangarira. Ni ukuri Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga twese turabavuga imyato”.

Yashimye ko Paul Kagame yagaruye ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, agaha u Rwanda umutekano ku buryo rusagurira n’amahanga.

Ati “Urukundo mukunda igihugu cyacu n’Abanyarwanda rugaragararira mu byiza byinshi cyane mwagejeje kuri buri wese ntawe utabibona kandi natwe Abanyarwanda turagukunda. Wagaruriye Abanyarwanda icyizere cyo kongera kubaho, mwongera kubaka ubumwe bwacu bwari bwarasenyutse burundu ndetse benshi batekerezaga ko bidashoboka.”

Yavuze ko yagaruriye u Rwanda isura nziza mu ruhando mpuzamahanga ku buryo Umunyarwanda aho ari hose agenda yemye.

Yashimye ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka ishize, yerekana ko kuva muri 2017 Akarere ka Bugesera kagejejwemo amashanyarazi, amazi, hubakwa imidugudu y’icyitegererezo ndetse abantu bavanwa mu manegeka.

Iterambere mu buhinzi n’ubworozi, ubucuruzi n’ubuhahirane, imibereho myiza, ubuzima, uburezi imiyoborere myiza ndetse no mu butabera.

Hubatswe umuhanda wa Kagasa-Batima na Arrete-Ntarama, hubakwa undi wa kibugabuga-Shinga-Gasoro waguye ukaba unarimo kaburimbo.

Uyu muhanda woroheje ingendo zerekeza n’iziva ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera, byongera umubare w’imodoka ziwukoresha hatezwa imbere ubucuruzi n’imigenderanire muri Bugesera na Kicukiro.

Mu mashanyarazi hubatswe uruganda rwa Rusumo, hagurwa sitasiyo ya Shango hanubakwa iya Bugesera. Hagejejwe amashanyarazi mu mirenge ya Rweru, Kamabuye, Ngeruka, Mareba, Nyarugenge, Shyara na Gashora.

Hubatswe uruganda rutunganya amazi rwa Kanzenze bikaba byaratumye amazi yiyongera ndetse bizamura serivise z’amazi mu baturage.

Ku kijyanye n’imiturire, Bugesera ntiyasigaye inyuma kuko hubatswe Imidugudu itatu y’Icyitegerezo muri Rweru, Kivusha na Musovu bituma imiryango 418 ituzwa neza ndetse indi 1151 ivanwa mu manegeka.

Mu buhinzi n’ubworozi, havuguruwe Urugomero rwa Rurambi rwifashishwa mu kuhira igishanga gifite hegitari 1000, aho rwuzuye rutwaye arenga miliyari 2,5 Frw.

Mu byerekeye ubuzima, hubatswe Mobile Clinic y’Ibitaro bya Nyamata yatashwe mu 2022 ikaba yaratumye abaturage begerezwa serivisi z’ubuvuzi mu buryo bwihuse, hubakwa kandi na Ngeruka.

Mu burezi, hubatswe ibyumba by’amashuri 1063 bitwara ingengo y’imari irenga miliyari 6,7 Frw. Hubatswe Amashuri 11 y’Imyuga n’Ubumenyingiro atwara 475.590.477 Frw.

Muri gahunda yo kurwanya ubukene, abasaga ibihumbi 39 bahawe akazi muri VUP. Hubatswe hanasanwa amazu y’abatishoboye agera ku 4.698.

Advertisements

Mukabalisa wahoze ayoboye Inteko Ishinga Amategeko, yahamije ko ishyaka PL rizatora Paul Kagame 100% kandi asaba n’Abanyarwanda bose kuzamuhundagazaho amajwi.

Mukabalisa Donatille yagaragaje icyatumye PL ihitamo gushyigikira Paul Kagame

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top