Ntarukundo narumwe rutagira ikiguzi ! Ntiwumve mvuga ikiguzi ngo wumve amafaranga cyangwa ikindi, oya ! Ahubwo mu rukundo buri muntu agomba kugira ibyo yigomwa, ibibazo acyemura, ndetse nibyo afasha umwunganizi we mu gihe biri ngombwa. Kuko urukundo ntabwo ari ikintu uza ukavuga ngo dukundane ubundi ngo bibe birabaye.
Igihe ushobora kumarana n’umukunzi wawe mugikundana, kigenwa nawe ubwawe bitewe nibyo ukora mu rukundo ndetse n’imico yawe mu rukundo. Ikindi kintu kimwe ugomba kwibuka, ni uko nta muntu uha agaciro umuntu utakamuha, cyangwa ngo yite ku muntu utagira icyo amuha.
Abakobwa benshi benshi batekereza ko abasore babanga bitewe nuko banze ko baryamana. Rimwe na rimwe benshi bahinduka ibikoresho by’imibonano mpuzabitsina bya bakunzi babo bibwirako aribwo abo basore batazabanga. Muko, niba nawe utekereza gutyo uribeshya cyane, reka nkwibutse ko imibonano mpuzabitsina ataricyo kintu cyonyine gishobora gutuma umusore murambana.
Gusa igitangaje uramutse ukuye imibonano mpuzabitsina mu rukundo, abakobwa benshi bakwisanga ntakindi kintu basigaranye cyo guha abasore !, impamvu si uko ntacyo baba bafite ahubwo nuko baba batekereza ko abasore babakunda babashakaho imibonano mpuzabitsina.
Gusa hari ibintu binshi umukobwa ashobora guha umukunzi we, biruta kuba yaryamana nawe, ndetse bikamwibagiza abakobwa bose baryamanye hamwe nabo bakundanye bose.
Ikintu cyambere ugomba gukora ni ukuba umuyobozi mu rukundo !, biratangaje cyane ! Ushobora kumva mvuze kuba umuyobozi ukibaza ngo ese ibyo byashoboka ko umukobwa yayobora umuhungu ?, yego ! Kumuyobora mvuga ni ukumukura mu nzira mbi arimo ukamushyira mu nzira nzima, urugero niba ubona akunda kugendera mu kigare kitari kiza, shaka uko wakimukuramo!, Gusa ntabwo uzaza umubwira ngo va muri kiriya kigare, oya ! Ahubwo uzabinyuza mu zindi nzira.
Icya kabiri jya wiga kumukorera ibyo atabasha kwikorera cyangwa ibyo atabonera umwanya, urugero nko gufura imyenda ye, gukora amasuku mu rugo rwe, guteka n’ibindi nkibyo.
Icya gatatu, Jya umuyobora mu Mana: Akenshi iyo umusore adakunze kujya gusenga, wagira Imana akakwemerera mukajya mujyana gusenga, biba ari mahwi kuko akenshi iyo atabyitayeho cyane akaza kubigezemo aba abigezemo.
Jya umufasha mu bijyanye n’ubuzima : Rimwe na rimwe umusore ashobora kuba ahugira mu kazi cyangwa ibindi bikorwa ariko we ubwe ntiyibuke kwita ku buzima bwe bwo mu mutwe ndetse n’ubwumubiri usanzwe. Rero ikiza niba ubona ameze gutyo jya wibuka kumwibutsa kwiyitaho, mujyane nko muri siporo, murebe ibiganiro biruhura mu mutwe, mukine imikino itandukanye, ndetse n’ibindi bikorwa bishobora kumuvura stress hamwe n’izindi ndwara.
Jya ukunda gutuma agirana ubusabane cyane n’ababyeyi be ndetse n’izindi nshuti ze. Ndetse ibi byanagufasha gutuma ukundwa n’inshuti ze ndetse n’imiryango.
Uretse ibyo twavuzeho hari n’ibindi bintu byinshi bitari imibonano mpuzabitsina umukobwa ashobora guha umusore bigatuma amukunda ndetse bigatuma atazamwibagirwa.
Mukobwa nawe Mugore, gerageza kuba wa muntu umugabo azicuza ibihe bye byose naramuka akubuze. Wowe ubwawe ushobora kwiyubakira umugabo ku buryo adashobora gutinyuka kureba ku ruhande, mu gihe utanga iby’agaciro mu rukundo. Ndetse ujye wibuka ko kwiyegereza Imana ari ibyagaciro kandi arizo mbaraga z’umuryango.