Umuhuro wahuje itsinda ry’abakunzi ba Rayon Sports bazwi nka ‘Special Team’ bemeye ko mu cyumweru kimwe bazaba bageneye iyi kipe million 48 Frw zirimo 32 zizagurwamo rutahizamu utitiza umujyi.
Abavuga rikijyaba muri Rayon Sports, batumiwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Kamena, baganire ku iterambere ry’ikipe yabo, by’umwihariko barebera hamwe icyo bakora ngo batere ingabo mu bitugu Murera ngo ibe yakwitwara neza mu isoko ry’igura n’igurisha.
Mu bitabiriye uyu muhuro, harimo Muvunyi Paul, Gacinya Chance Denis, Hadji Kanyabugabo, Sadati Munyakazi, Furaha Jean Marie Vianney, Dr Norbert, Prosper Muhirwa n’abandi.
Uwayezu Jean Fidèle uyobora Rayon Sports, mu ijambo rye yashimye abashoboye kuhagera, ababwira ko Gikundiro ari iy’abakunzi bayo nkuko byahoze ari yo mpamvu bagomba guhuza imbaraga ngo bayiteze imbere, aho ku giti cye yumvaga abahuye kuri uyu wa gatanu bakora ibishoboka bakayigurira rutahizamu ukomeye.
Iri jambo rya Jean Fidèle rikaba ryakurikiwe no kwitanga aho abari bitabye ubutumire bashoboye gukusanya miliyoni 32 zo kuzagura rutahizamu mwiza, zirimo Miliyoni 10 zatanzwe na Munyakazi Sadate, mu gihe million 16 yanatanzwe muri gahunda yo kugura itike y’umwaka wa shampiyona.
Ayo yose uko ari million 48 Frw bikaba byemejwe ko agomba kuba yatanzwe bitarenze Kuwa Gatanu tariki 14 Kamena.
Abakunzi ba Rayon Sports bari muri uyu muhango, bakaba basabye ubuyobozi kuzashishoza neza mu isoko ry’igura n’igurisha bakagura abafite ubushobozi , cyane ko mu minsi yashize hari abakinnyi bagiye baza mu ikipe bikarangira bigaragaye ko urwego rwabo atari urwo gukina muri Rayon Sports.