Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, by’umwihariko mu nta ya Kivu y’Epfo n’iyamajyaruguru, haravugwa amakuru y’icyorezo kidasanzwe gifata ibitsina by’abakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye.
Nk’uko ikitangazamakuru, Kivu Morning Post kivuga ko iki cyorezo gihangayikishije abaturage bo muri ibi bice kuko ngo abamaze kucyanduye batabasha gukora imibonano mpuzabitsina nk’uko byari bisanzwe.
Impamvu iyi ndwara ibahangayikishije, ni uko yatangiye ari imiburu mito mito ifata ku bitsina by’abagabo n’abagore ariko uko iminsi igenda ishira igenda ikura ikabyimba kugeza imenetse ku buryo bidashobora gutuma imibonano idakorwa.
Abakurikiranira hafi iby’iki cyorezo kimaze hafi ukwezi, bagaragaza ko kugeza ubu hataramenyakana igitera ubu burwayi kuko bagikomeje gushakisha nyirabayazana , gusa ngo bacyeka ko cyaba gituruka ku nkende.
Ni mu gihe inzego z’ubuzima, zivuga ko mu gihe hagikorwa iperereza, abaturage batarashinga ingo zabo bakwiye kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye kuko ubu burwayi ari hamwe mu ho bufatira cyane.