Mu nkuru zacu z’ubushize twagarutse ku nkuru y’iseswa rya Korali Wake up yabarizwaga mu itorero rya ADEPR Muhoza, tubasezeranya kizakomeza kuyikurikirana.
Nkuko itegeko rigenga Korali muri ADEPR ribigena, iyo Korali iseswa umutungo wayo utwarwa n’itorero iyo Korali yabarizwagaho.
Kugeza ubu amakuru dufite ni uko nubwo Korali yakomeje kugaragaza imbogamizi ariko ibyo yagaragaje byose ntanakimwe cyahawe agaciro n’umushumba w’ururembo rwa Muhoza.
Umwe mubagize Korali ati” nanubu turibaza ukuntu badusenya bataraduteguje ntanikibazo dufitanye n’itorero! Imisanzu yose bagiye badusaba hano ku muhoza ntanarimwe twigeze dutinda kuyirangiza, kuko akenshi nitwe tuyitanga mbere”
Undi Ati ” sinzi impamvu twasenywa pe hanyuma ngo badushyire muri Shiloh! Hoya rwose! Ahubwo bashaka umutungo wacu kuko kuko nkuko babivuga biramutse Ari ukuvugurura, mukuduhuriza hamwe bashaka irindi Zina, hanyuma hagatorwa na nyobozi ya Korali ihuriweho! Ahubwo dukeka ko bashaka n’umutungo wacu.
Akomeza ati” ntago bitaye ku ntama zabo! Urugero twaberetse Ibibazo byose dufite aho kwita ku kubikemura bo bahora batubwira ngo tubahe umutungo, byageze aho mushumba atubwira ko aratujyana muri RIB! None ibaze, turi kubereka ko hari abaririmbyi bacu bari kuva mu itorero aho kubakurikirana bakatubaza umutungo kugera aho mushumba atubwira ngo aratujyana muri RIB!”
Undi Ati” erega ibyo byuma bavuga bihagaze mu gaciro ka miliyoni 5 byaratuvunnye cyane, rero iyo umuntu akwirukanye murugo rwe urahunga ukajyana n’ibyawe byose! Ndagirango nkubwire ko ibyo byuma bavuga twamaze kubikura kurusengero, nitubona Ari ngombwa tuzashaka irindi torero ritwakira nituribona niho tuzabyerekeza bikomeze bikore umurimo twabiguriye.
Aba Bose babajijwe icyo bifuza bati” twebwe turi ingingo za Kiristo kuko ntakibi twagaragaweho rero batureke dukore umurimo twahamagariwe hanyuma wenda nkuko biteganywa n’itegeko inteko rusange nibona ko tutagikora ibihuye n’imyizerere ya Kiristo ,itegeko rizakurikizwe”
Inyuma y’amarido biravugwa ko ngo gutekereza gusenya Korali Wake up birimo kwihimura ngo k’umugabo umwe wahoze ayobora Compassion yo k’umuhoza ndetse akaba no mu baterankunga ba Wake up, ngo wigeze kugirana Ibibazo n’umushumba Safari Wilson uyoboye ururembo rwa Muhoza. (Ni ibivugirwa inyuma y’amarido).
Ibi tuzabigarukaho mu nkuru z’ubutaha, ndetse turi gukurikirana ibivugwa ko uyu Mushumba hari ukuboko kwe kwagaragaye mu guteranya abaririmbyi ba Korali Goshen iri muzikunzwe cyane! Ngo kugeza ubu ikaba bamwe mubayibamo bavuga ko biri kubasubiza inyuma.
Ku ngingo ya Goshen uwo twaganiriye hari aho yagize maze aragira ati “ibaze kujya mu matora umuyobozi agahita avuga ngo ntimutore umuntu utarize ntacyo yageza kuri Korali! Ubuse ko arinkaho baduhaye abatuyobora, wowe nk’umunyamakuru ubona Goshen waruzi muminsi ishize niyo Uzi ubu ubona bihuriye he? Uriya mugabo azabazwa umurimo“
Ndumva ibya Goshen bikaze gusa Imana izabicacura niyo nyirumurimo. Saw mukomeze mudukurikiranire iyo nkuru.