Musanze: Bishimiye ko amatora asize bubakiwe isoko ry’ibiribwa rya kijyambere

Abo baturage bavuga ko bazatangira manda Nshya y’Umukuru w’igihugu badakorera mu kajagari no mu mwanda yemwe n’ikitwaga umuzunguzayi ubu kigiye gucika muri uyu mujyi wacu kuko ibyo kubunza ibicuruzwa kubera kubura aho gucururiza ikibazo cyakemutse.

Mbonigaba Esron ni umwe mu bacuruzi bo mu mujyi wa Musanze uvuga ko batoye neza n’ubushize, akaba ariyo mpamvu binjiye mu yindi manda bari mu bintu bishyashya.

Yagize ati: “Icyo nishimiye kandi nshimira Perezida Kagame Paul ni uko turangije amatora tukaba twinjiye muri manda yindi turi kumwe nawe kandi ibyo yadusezeranyije ibyinshi yarabitugejejeho, twishimiye ko yatwubakiye isoko ry’ibiribwa ryari rishaje tukaba dutangiye manda nshya n’ibindi bikorwa bishyashya”.

Yakomeje avuga ko mu minsi yashize ririya soko ryari rishaje cyane ku buryo n’ibicuruzwa byabo ngo  byanyagirwaga.

Ati: “Gukorera ahantu hadasobanutse ni  byo byazamuraga umubare w’abazunguzayi n’akajagari kuko buriya kuba twarakoreraga no mu mfunganwa byatumaga haza umutekano muke insoresore zitwiba; ibintu byacu byangirika kubera ubuhumekero bwari ntabwo imbuto n’imboga byacu bikabora none hano urabona ko hari ubuhumekero, turishimye.”

Kuba babonye isoko rya kijyambere ry’ibiribwa ngo ni ikintu gishimishije cyane ku byo Perezida Paul Kagame  yabagejejeho ngo bakaba binjiye muri manda Nshya ibicuruzwa byabo bitangirika nk’uko bamwe mu bagore bakoraga ubucuruzi bw’imbuto n’imboga muri Gare ya Musanze babibwiye Imvaho Nshya ubwo batomboraga ibisima byo gucururizaho muri iry soko.

Mundanikure Elizabeth yagize ati: “Ubu twishimira ko tugiye gukorera ahantu heza kandi ibi byose byateguwe n’imiyoborere myiza, twari twizeye ko tuzajya mu matora iri soko ryuzuye none ryaruzuye tuvuye mu matora tujya gutombora ibisima kandi birimo gukorwa mu mucyo, twinjiye muri manda nshya n’ibikorwa remezo bishya turashima cyane.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwanyirigira Clarisse, avuga ko iri soko ari kimwe mu bikorwa byiza bibyarwa n’imiyoborere myiza, kandi akishimira ko imvugo ari yo ngiro ubu abakora ubucuruzi mu mujyi wa Musanze babonye aho gukorera hisanzuye.

Yagize ati: “Uretse n’abacuruzi natwe abayobozi turanezerewe iki ni igikorwa gituma umujyi wacu ukomeza kuza ku isonga mu bikorwa remezo kandi ryazanye impinduka nyinshi ku buryo no kurireba byonyine utekereza imiyoborere myiza izirikana umuturage.

Perezida Kagame azarahirira kuyobora u Rwanda natwe turahirira kutazongera gukorera ahantu hadasobanutse dusezera umwanda.”

Akomeza agira ati: “Uwabona isoko nk’iri aho ryubatswe mu minsi yashize ntiyasobanukirwa urabona ko hahindutse cyane, koko rero iri soko rije gukemura ikibazo cy’ubucucuke bwari hano iri soko ritari ryubakwa mu buryo bwa kijyambere abantu bacururizaga hasi, abandi kubera kubura aho bashyira ibicuruzwa byabo bakibera mu buzunguzayi.”

Asaba abacuruzi kuzafata neza iri soko baribyaza umusaruro kandi birinda ubucuruzi bwa magendu.

Iryo soko ryuzuye ritwaye  miliyari 3 na miriyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda ryubatswe ku bufatanye bwa Leta  y’u Rwanda n’Ububiligi, bishyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’u Bubiligi gishinzwe iterambere (Enabel) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza imbere Ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’ibanze mu Rwanda  (LODA ) ryahaga akazi abakozi basaga 600 ku munsi.

Iri soko kandi rifite ibisima 2 066 mu gihe abari biyandikishije kuzaza gufatamo ibisima basaga ibihumbi 5, rigizwe na Parikingi, ububiko, ahazaba hacururizwa amatungo magufi arimo inkoko, inkwavu ndetse n’ahacururizwa inyama.

 

CLICK HERE TO JOIN UMUBANOTV.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP

Izindi nkuru wasoma: 

1. Amasezerano hagati ya FPR-Inkotanyi n’ishyaka riri ku butegetsi muri Santrafurika

2. Irinde gukora ibi bikurikira niba uri mu Rukundo rushya 

Advertisements

3. Niba waryaga umunyu mwinshi bihagarike utarahura n’ibi bibazo

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top