Musanze: Ikana hategerejwe Umushumba isekere nawe na Muhinde

Aba basore uko Ari babiri Umushumba isekere nawe ndetse na Muhinde ni bamwe mu banyarwenya bakomeye mu Rwanda, kuwa6 Taliki 07 Nzeri 2024 guhera saa kumi nimwe bazataramira ab’imusanze.

Ni igitaramo cy’urwenya cyateguwe n’itsinda rya ZIKONKE rihagarariwe n’uzwi ku izina rya Alpha wanabaye mu Itangazamakuru akorera ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA), Arinayo mpamvu iki gitaramo cyiswe ZIKONKE Live Comedy.

Bwana Alpha ubwo yaganiraga na Umubano yemeje ko iki gitaramo gihari, ati” nibyo iki gitaramo kirahari kizaba kuwa gatandatu  kibere ahitwa Ikana, abantu bahazi nko kuri Cantre Umwari werekeza Nyarubande ati” muri make ni kumuhanda werekeza Cyanika”.

Bwana Alpha yakomeje avuga ko iki gitaramo kizajya kibaho buri kuwa gatandatu sakumi nimwe mu rwengo rwo gutara ibyishimo no kuruhura abantu, ndetse no kuzamura impano by’umwihariko ku batuye mu majyaruguru.

Kwinjira muri iki gitaramo cy’urwenya bisaba ibihumbi bitanu gusa. Hano yagize ati ” twebwe twahisemo 5000frw kugirango byorohere buri wese Kandi tuzakomeza gukora ibibashimisha, abantu bajye baza bishime baseke baruhure ubwonko n’umutima kuko aribo twabishyiriyeho, turifuza ko Musanze nk’umujyi w’ubukerarugendo wagakwiye kubarizwamo imyidagaduro iri ku rwego rugaragara”.

Advertisements

Ibi bitaramo by’urwenya by’uruhererekane byatangiye kuwa 24 Kanama 2024. Kuri uyu wa Gatandatu wa taliki 07 Nzeri 2024 abanyarwenya batahiwe bazaba bari imusanze gutaramira abantu  ni MUSHUMBA ISEKERE NAWE ndetse na MUHINDE MUGUFI.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top