Ni Korali yari imaze iminsi yigarurira imitima y’abantu cyane nkaho mu ntangiro z’uyu mwaka bataramiye abakirisito bo mu kinigi. Iyi Korali yitwa wake up.
Ubwo uyu Mushumba Safari Wilson uyoboye ururembo rwa Muhoza yatangazaga iseswa rya Korali Wake up yahise anatangaza ko abaririmbyi bari bayigize Bose bagomba guhita bashyirwa muri Korali Shiloh nayo ihagaze neza ndetse ikunzwe n’abatari bake.
Bamwe mu baririmbyi twaganiriye bari abiyi Korali bavuze ko nabo byabagwiririye ndetse bikanabatungura kumva ngo Korali irasenywe ntampamvu bagaragarijwe.
Ntago yifuje ko izina rye ritangazwa ariko yagize ati ” Mushumba natwe yaradutunguye! Erega ntavugirwamo, rero turacyagerageza ngo turebe ko byibura Korali yakomeza kubaho.”
Undi yagize ati ” ibaze nawe kuba wari uri muri Korali wabyuka ukumva bayisenye ntakosa yakoze ahubwo bakakubwira ngo utegetswe kujya muri iriya runaka?”
Abagerageje kugaruka kuri iki kibazo Bose bagiye bahuriza ku kuba Korali itagakwiye guhagarikwa mu buryo butaribwo noneho ngo abari bayigize bategekwe kujya muri Korali imwe batanayihitiyemo.
Hari umukirisito wagize ati ” byibura kuyisenya byo numvise bavuga ko Ari itegeko ryavuye ibukuru ngo bari kugabanya amakorali! Arikose byibura kuki bataretse ngo buri wese ajye muri Korali ashaka aho kumutegeka iyo ajyamo!”
Ati ” ubu abana bacu baricaye Banze kujya muri Korali bategetswe kujyamo, abandi ubu dufite impunjyenjye ko bashobora kuducika bakajya mu yandi ma torero.”
NI IKI AMABWIRIZA Y’ITORERO ADEPR AVUGA KU BIJYANYE NO GUSESWA KWA KORALI
Ubundi mu mabwiriza agenga imibereho y’itorero ADEPR Mu Rwanda asobanura Korali nk’umutwe w’abaririmbyi uba ugizwe n’abantu byibura guhera ku bantu 20.
Aha banagaruka ku mpamvu zatuma Korali isenywa.
NI RYARI KORALI ISESWA MURI ADEPR?
Amabwiriza y’itorero ADEPR mu Rwanda avuga ku bijyanye na Korali mu ngingo yaryo ya 27 igaruka ku iseswa rya Korali . dore uko ibivuga.
1. Iseswa rya Korali rikorwa n’inama nyobozi ya Paruwasi mu gihe ibonye ko Ari ngombwa, bisabwe n’inteko rusange y’umudugudu (itorero) bitewe n’uko Korali itakiri mu murongo w’imyizerere y’itorero, kimwe no kurenga ku mabwiriza n’inshingano zayo.
Ugendeye kuri ayamabwiriza bishobora kugira ishingiro kubavuga ko Korali yasenywe bidakurikije amabwiriza ahubwo ngo kikaba icyemezo cyafashwe n’umushumba Safari Wilson, cyane ko abo twaganiriye bavuzeko nta nteko rusange y’umudugudu yigeze iterana ngo isabe ko iyi Korali ikurwaho ngo kuko bagumye mu myizerere.
Umushumba w’ururembo rwa Muhoza Safari Wilson twamuhamagaye kuri Telefone tumubajije kuri iki kibazo ati ” ntago twemerewe kuvugira mu Itangazamakuru, Mushumba mukuru niwe wenyine ubikora.”
Twahamagaye umuvugizi w’itorero ADEPR mu Rwanda Ndayizeye Isae maze adusaba kumwandikira tugakoresha Ubutumwa bugufi, nubwo kugeza ubu atarabusubiza.
Ababirebera hafi bo bavuga ko hari n’amakorali Atari iyi gusa ngo Ari kugirana Ibibazo n’uyu mushumba arimo nayamenyekanye cyane mu Rwanda no hanze. Ubwo twakoraga iyi nkuru hari umwe uba muri Korali iri muzikomeye ku Muhoza watubwiye ati” nyabuna wihangane twebwe ntudushyiremo kuko noneho ntago twamukira.
Gusa nubwo ibi byose bivugwa ariko bivugwa ko ngo usibye Ibibazo byokuba agirana ibibazo na Korali za hano no kuba ngo akora ibintu uko abyumva akirengagiza icyo amategeko n’amabwiriza bivugwa, ngo kubijyanye n’ibikorwa by’iterambere ngo uyu Mushumba hari aho agejeje iri torero rya Muhoza.
Iyi nkuru izakomeza.
Isubireho rwose