Mu bwiherero bwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Busogo UR CAVM iherereye i Musanze, hatoraguwe umurambo w’uruhinja byagaragaraga ko rwari rumaze amasaha macye ruvutse.
Ni amakuru yamenyekanye kuri uyu Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024, nyuma y’uko abakozi bakora isuku babonye uru ruhinja nabo bihutira guhita batabaza ubuyobozi kugira ngo barebe ibyabaye, nabo bitabaza inzego z’umutekano zitangira iperereza.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza yemereye iby’aya makuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru , anagira inama by’umwihariko abari n’abategarugori kwirinda inda zitateguwe, mu gihe bazisamye bakazibyara aho kwishora mu byaha by’ubwicanyi.
Ati” Yego nibyo kuwa 30 Gicurasi 2024 saa sita zishyira saa cyenda, (12:00hrs-15:00) muri UR CAVM habonetse umurambo w’uruhinja rutazwi ruri mu bwiherero, bigaragara ko rwari rumaze amasaha hagati ya 12hrs na 24hrs ruvutse.”
Yakomeje agira ati ” Polisi yahageze,Ubutumwa duha abaturage ni ugutangira amakuru ku gihe icyaha kigakumirwa kitaraba.”
Kugeza ubu umurambo wanjyanywe ku Bitaro bikuru bya Ruhengeri gukorerwa isuzuma, iperereza na ryo rirakomeje kugira ngo hamenyekane uwataye uru ruhinja mu bwiherero.