Umuganura Usanzwe ubaho buri mwaka. abaturage barahura bagasabana abahiriwe bakaganuza abatarahiriwe.
Mu murenge wa Kimonyi ho mu karere ka Musanze iki gikorwa cyabereye ahazwi nko mukitabura mu kagari ka Buramira aho ibyakusanyijwe muri uku kuganuza byakusanyijwe bigafasha abanyeshuri 50 batishoboye bikazabagaburira umwaka wose.
Muri uyu muganura Kandi abarenga 80 bishyuriwe Ubwisungane mu kwivuza mituweli desante bwishyuwe n’umuryango wa MCBO.
Muri iki gikorwa Kandi hashimiwe abafatanya bikorwa b’umurenge wa Kimonyi barimo Dr IMANIRERE J Damour Wanashinze ishuri muri uyu murenge aho abana bigira ubuntu, ndetse kuri uyu muganura yaganuje abana 1000 amagi.
(IMANIRERE J Damour Wanashinze ishuri muri Kimonyi abana bigira ubuntu)
Nanone umuryango MCBO ugamije guhuza ubuyobozi n’abaturage hagamijwe kubafasha kwesa imihigo, nawo muri uyu muganura bishyuriye abantu 80 Mituweli desante. Hanashimiwe nabandi benshi.
(MCBO yarihiye abasaga 80 Ubwisungane mu kwivuza)
Abaturage twaganiriye nabo bagaragaje uko biyumva. Umwe uri no mubafashijwe agahabwa Ubwisungane mu kwivuza yagize ati ” sinzi icyo navuga byandenze pe! Uyumunsi Imana yansuye. Ubu sinzigera ndembera mu rugo! Ntago narimpfite uburyo bwo kuyishyura ariko ubu Imana iransubije.”
Undi nawe ati” ubu umwana wanjye yarihiwe umwaka wose! Ubu ndashimama Imana pe abayobozi ndabashimiye cyane Imana izabahe umugisha.
Umuganura witabiriwe cyane.
Abana barenga 1000 baganujwe amagi
Abasaga 80 batangiwe Ubwisungane mu kwivuza mituweli desante.