Mutesi Jolly yashyize umucyo ku makuru akomeje kuzenguruka avuga ko ari mu rukundo n’umuherwe ucuruza imbunda

Miss Jolly Mutesi ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda yambitswe mu 2016, yongeye kwamagana, abantu bakomeje kuvuga inkuru z’uko akundana n’umunyemari wo muri Tanzania, Saidi Lugumi.

Yongeye kubigarukaho mu butumwa yacishije ku rubuga rwa X, aho yagaragaje ko ibikomeje kuvugwa by’urukundo rwe n’uyu muherwe ari ibihuha.

Ati “Ku banyifuriza ineza bose, ndabashimira byimazeyo ku kungirira icyizere aho kunkekera ibindi, no kunyifuriza ibyiza cyane cyane muri ibi bihe by’amagambo yo gukekeranya. Urukundo ni ikintu cyiza cyane, kandi igihe cyose ruzampamagara, nzarwakira ntashidikanya kandi ku bushake bwanjye no mu buryo bunyuze umutima wanjye.”

Yakomeje agaragaza ko yakwifuza kugira umukunzi w’umuherwe utuma abantu bavuga, nk’uko bakomeje kubivuga ariko akaba atari byo, ndetse abazashaka kumushotora kuri ibi agaragaza ko hari uko azi azabatwara.

Ati “Kuri mwe mwifashisha ikoranabuhanga mushaka kuntura umujinya yaba ku byerekeye gukundana cyangwa kudakundana n’umuherwe, izi nizo mpaka nanakwifuza ko abantu bagirana ku bijyanye n’umukunzi wanjye. Nzi uburyo bwo kubakanda ahababaza kandi birigaragaza.”

Ku wa Gatanu tariki 10 Mutarama 2025 nibwo ku mbuga nkoranyambaga, hakwirakwiye inkuru z’urukundo rwa Mutesi Jolly na Saidi Lugumi uri mu batunze agatubutse muri Tanzania.

Advertisements

Byari nyuma y’ubutumwa bwahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga z’aba bombi baca amarenga y’urukundo, ariko Mutesi Jolly aza kubyamaganira kure, avuga ko bari binjiriwe n’abatekamutwe bo ku mbuga nkoranyambaga(Hackers) nta mubano udasanzwe bafitanye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top