Mu cyumweru turi gusoza nibwo hatangiye kuvugwa inkuru yo gusezera kuri RBA kwa Anitha Pendo uri mubakunzwe cyane, nyuma abantu batangiye kubihuza no kuba Yaba agiye gusimbura Sandrine Isheja wagizwe umuyobozi wungirije wa RBA ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru.
Nyuma yaho gato hakurikiyeho inkuru yo gusezera kwa Gerald Mbabazi nawe war’ukunzwe cyane nabantu benshi. Abantu bahise bibaza ibiri kubera mu nyubako ya RBA bamwe bakanavuga ko Ari impinduka Sandrine Isheja Yaba azanye akaza yitwaje n’umweyo, gusa abandi bakavuga ko Gerald Mbabazi we Yaba agiye gukomereza imirimo ye ku muyoboro we wa YouTube.
Usibye aba bamaze kubyiyemereza ndetse bikagera no mu Itangazamakuru, hari amakuru yizewe atugeraho aturuka muri RBA yemeza ko hari abandi nabo basezeye. Muri abo harimo umunyamakuru ubaze igihe kinini mu Itangazamakuru ndetse unakunzwe n’ingeri zose yitwa Ismael Mwanafunzi cyane cyane ukunzwe mu kiganiro Waruziko ndetse no gusoma amakuru. Usibye nawe n’uwitwa Martin Nyirijabo nawe ukunzwe cyane mu makuru nawe ngo yamaze gusezera. Haracyibazwa impamvu abanyamakuru bakunzwe na benshi bari gusezera ikigo gikomeye nka RBA, ndetse bamwe bakabihuza numweyo ngo waba warazanywe na Sandrine Isheja abandi bakavuga ko igihe cyari kigeze ngo nabo bajye kwikorera.