Nabonye abakobwa barira kubera njye, hari abamvuze neza ariko ubu ni bo bandwanya – Umuhanzi Meddy

Umuhanzi Ngabo Médard Jobert [Meddy] wiyeguriye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yavuze ko ntacyo atabonye kugeza aho abamushyigikiraga ubu ari bo bamurwanya.

Ibi byose yabigarutseho mu buhamya yatanze binyuze mu kiganiro yakoreye ’live’ kuri Instagram ye aho yagarutse ku rugendo rwe rwo gukizwa.

Uyu muhanzi wari ukunzwe na benshi ubwo yafataga icyemezo cyo kureka gukora umuziki usanzwe (secular music) akajya gukora umuziki wo guhimbaza Imana abantu benshi ntabwo babyakiriye neza ndetse bavuga ko abatengushye.

Muri iki kiganiro yaraye akoze yavuze ko atigeze yita ku magambo y’abantu kuko yasanze nta rukundo rw’ukuri bamufitiye.

Ati “Ubwo nari ntangiye ibyo kureka umuziki wa secular hari abantu bamwe bavugaga ngo Meddy yaradutengushye. Naravuze nti bavandimwe ibyo simbyitayeho. Nabayeho ubuzima bwanjye nshimisha abantu, nabo bakigira nk’aho bankunze.”

“Nabayeho muri ubwo buzima kandi mu by’ukuri ntabwo wabaho gutyo ubuzima bwawe bwose, ugomba kubaho ubuzima bufite igisobanuro. Abantu bavuga ko bagukunda mu ntabwo baba bagukunze, bakugukunda kubera ko hari ikintu wabakoreye kibashimisha.”

Yakomeje avuga ko yabonye byinshi ntacyo atabonye harimo n’abakobwa bariraga kubera we atari urukundo ahubwo ari amarangamutima.

Ati “Nabonye byinshi ntacyo ntabonye , nabonye abakobwa barira bati turagukunda. Naje gusanga ibyo byose babikoreshwa n’amarangamutima , ni ukwikunda , si urukundo nyakuri.”

Meddy yavuze ko yari abayeho ubuzima bumeze nk’ikinyoma aho abantu bakundaga ubu ari bo babaye abanzi be, ibintu avuga ko adakeneye.

Ati “Ibaze kubaho mu buzima aho abantu bagukunda uyu munsi ejo bakaba abanzi!.

Ndi urugero rwiza kuko hari abamvuze neza mu buzima kandi abo nibo bandwanya , hari abo twatangiranye ariko ubu nibo banzi banjye ba mbere. Abamvuga nabi ubu twahoze turi inshuti. ”

Ngabo Medard wemeza ko abantu mu muziki ari bo bagushyira ku rwego rumwe ubundi bakaba banarugukuraho, umuziki yakoraga kuva ku myaka 14 yumvaga muri we hari ikintu abura, yaje kumenya ko ari Imana ahitamo kwiyegurira umuziki wo kuyiramya no kuyihimbaza.

 

CLICK HERE TO JOIN UMUBANOTV.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP

Izindi nkuru wasoma:

1.Ibanga ryihishe mu kunywa amazi y’indimu

2. Summer time – Amabanga ahishe mu mbuto za watermelon

Advertisements

3.Menya niba ubunyobwa bwongera ubushake mu gutera akabariro

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top