Mu minsi yashize nibwo ubuyobozi bwa Korali iri kugarukwaho cyane kubera indirimbo zayo zikunzwe cyane yitwa Hyssop bwatangaje ko hari igitaramo bari gutegura ndetse hakurikiraho kumenyesha abantu italiki kizabera nyuma basoza banagaruka ku bahanzi bazafatanya.
Nyuma nibwo amakuru yagiye hanze avuga ko kwinjira muri iki gitaramo Ari Ubuntu ndetse bituma abantu bacika ururondogoro bibaza bati” ubuse tuzabona aho twicara?” Gusa ubuyobozi bumara impungenge abantu kuko ngo hateguwe uburyo bwiza bwo kuzakira abantu.
Ibanga rikomeye ryo kubona uko uba mu banyamahirwe bazakurikira iki gitaramo cyiswe ZAMAR Ni ukuzinduka, kuko ngo bishoboka ko intwarane arizo zizabona aho kwicara ariko intwari zo bizagorana kuko zizasanga huzuye
Iki gitaramo cyateguwe na Korali Hyssop kizabera muri Hotel Dove ikorera ku gisozi gitangire saa munani z’amanywa (14:00). Uretse Hyssop izagaburira abazitabira inkomezabugingo, Bosco Nshuti na New Melody nabo bazataramira abazitabira iki gitaramo.
Kugeza ubu amaso hafi ya yose yabatuye igihugu by’umwihariko abari muri Kigali no hafi yayo, yerekeje kuri Dove hotel ku gisozi muri ZAMAR Concert, kuko Ari igitaramo kizahurirwamo n’inkingi za mwamba mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Zimwe mu ndirimbo za Korali Hyssop zirimo Isooko, Iyo ntama, Hunga udapfa, Gumana nanjye n’izindi nyinshi zakunzwe n’abatari bake.