“Namaze gutanga komande muri Switzerland”! Barafinda Fred watanze kandidatire ye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, yahise atangaza imihigo afite naramuka atowe – VIDEWO

Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024, nibwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), yakiriye ibyangombwa bya Barafinda Sekikubo Fred, bisaba kwemererwa kuba umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora azaba muri Nyakanga uyu mwaka wa 2024.

Ni nyuma y’uko mu matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka muri 2017, Barafinda nabwo yari yagerageje gushaka kwiyamamaza ariko ntiyabyemererwa, kuko atari yujuje ibisabwa.

Kuri iyi nshuro, Barafinda yavuze ko yakiriwe neza muri Komisiyo y’Amatora, akaba kandi yizera ko noneho azemererwa kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Barafinda yatangaje imigabo n’imigambi afite yo guteza imbere u Rwanda naramuka atowe nk’umukuru w’igihugu.

Mubyo yatangaje harimo ibi bikurikira:

* Guha akazi RPF ikajya kuyobora mu majyaruguru

* Kugarura FDRL na FLN ziri muri Congo zikayobora izindi ntara.

* Yamaze gutumiza Imodoka zigendera ku mapoto muri Switzerland.

Advertisements

* Kubaka inzu ndende umuturage agahabwa imiryango yo hasi ahasigaye hakaba ah’umishoramari.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top