Ndayishimiye Balthazar, umwe mu bana batatu b’Abanyarwanda bajyanye no guhagararira u Rwanda mu igeragezwa ryabereye muri Academy ya Bayern Munich mu Budage, yamaze gutoranywa mu bakinnyi 21 bazahagararira iyi kipe mu marushanwa atandukanye.
Ku wa 14 Nzeri 2024, Ndayishimiye Balthazar, Irumva Nerson, na David Okoce bahagurutse mu Rwanda berekeza mu Mujyi wa Munich, nyuma yo gutoranywa mu rwego rwo guhagararira impano za ruhago zituruka mu Rwanda. Ni kimwe mu bikorwa byatewe inkunga n’ubufatanye hagati ya FC Bayern Munich n’u Rwanda, bigamije kuzamura impano z’abana mu mupira w’amaguru.
Mu gihe cy’amezi atatu aba bakinnyi bamaze mu Budage, bakoze imyitozo n’igeragezwa rigamije kureba abakinnyi bafite impano idasanzwe. Ndayishimiye Balthazar, w’imyaka 17, yagaragaje ubushobozi bwihariye, bituma atoranywa nk’umwe mu bakinnyi bo hagati bazaba bagize ikipe y’abakiri bato ya Bayern Munich mu marushanwa atandukanye.
Si ubwa mbere Ndayishimiye yari agiriye amahirwe yo kugerageza muri iyi kipe. Yari yigeze kwerekeza mu Budage mu igeragezwa rya mbere ariko agaruka mu Rwanda. Gusa, abatoza ba Bayern Munich bongeye kumuha amahirwe bitewe n’impano ikomeye bamubonyeho.
Mbere yo kujya muri Academy ya Bayern Munich, Ndayishimiye yakiniraga ikipe y’abato ya The Winners FC, aho yagaragaje impano idasanzwe mu kibuga hagati. Ku rubuga rwa Bayern Munich, yatangaje ko intego ye ari ugukora cyane kugira ngo azabe umukinnyi wabigize umwuga, ati: “Ibisigaye bigaharirwa Imana.”
Academy ya Bayern Munich isanzwe izwiho gushakisha no kuzamura impano z’abana bafite ubushobozi buhambaye mu mupira w’amaguru ku isi. Gahunda yo kuzamura impano mu Rwanda ni imwe mu bikorwa byubatswe ku masezerano y’ubufatanye hagati ya FC Bayern Munich n’u Rwanda, agamije guteza imbere impano z’urubyiruko.
Kuba Ndayishimiye yaratoranyijwe muri iyi kipe ni ikimenyetso cyiza kigaragaza ubushobozi bw’abana b’Abanyarwanda mu ruhando mpuzamahanga, ndetse bikaba bishimangira ko gahunda yo kuzamura impano mu Rwanda iri gutanga umusaruro.
Ubu, Ndayishimiye afite amahirwe yo kwiga byinshi mu ikipe y’ubukombe nka Bayern Munich, ahurira n’abandi bakinnyi bafite impano batoranyijwe ku isi. Iki ni igihamya ko impano ye ikomeje kumurika, kandi urubyiruko rwa siporo mu Rwanda rufite icyizere cyo kugera kurwego mpuzamahanga.