Niyonzima Olivier Seif yatangaje ko nubwo yakiniye Rayon Sports umukino yanganyijemo na APR FC 0-0 ariko atarasinyira iyi kipe ya Murera.
Seif yari mu bakinnyi bashya, Rayon Sports yifashishije mu mukino wo gusogongera Stade Amahoro ivuguruwe biswe ‘Umuhuro mu Mahoro’ yanganyijemo na APR FC 0-0, ku wa Gatandatu, tariki 15 Kamena 2024.
Mbere y’uko uyu mukino utangira, abakunzi ba Rayon Sports bishimiye kubona ko Seif wakoze imyitozo ndetse bariruhutsa nyuma y’aho benshi mubo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwaganirije ntibigire icyo bitanga.
Nyuma y’umukino, Olivier Seif yatangaje ko nubwo yakiniye Rayon Sports, atarayisinyira amasezerano nk’uko benshi babitekereza.
Yagize ati “Abantu bazi ko nasinye ariko ntabwo ndasinya. Ni ikipe nabayemo barabinsabye ndavuga nti reka nze mbafashe buriya ibindi bizakurikira bizamenyekana. Hari amakipe yo hanze turi kuvugana ariko na Rayon Sports turi kuvugana, nubwo nta byinshi turageraho ariko bigenze neza nayisinyira.”
Niyonzima Olivier Seif ni umwe mu bakinnyi bakundwa cyane n’aba-Rayon ndetse byongeye kugaragazwa ni uburyo bishimye cyane bakoma amashyi n’akaruru ubwo bari basomye izina rye mu bakinnyi babanza mu kibuga.
Mu mwaka wa 2019 nibwo Seif aheruka muri Murera yavuyemo yerekeza muri APR FC na AS Kigali mbere yo kwerekeza muri Kiyovu Sports aheruka gusozamo amasezerano.