Jehovanis ni Korali ibarizwa muri UEBR Ruheru hakaba mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke.
Ni Korali ibarizwamo abaririmbyi barenga 80, iyi korali yatangiye umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo mu w’1989. Nubwo ngo bitari byoroshye bakomeje guhatanira kwagura ubwami bw’Imana bituma muri iki cyumweru taliki ya 5 Nzeri 2024 bashyira hanze indirimbo y’amajwi n’amashusho bayita ” Nzahimbaza Uwiteka”. Iri ku muyoboro wabo wa You tube witwa Jehovanis Choir (UEBR Ruheru).
Umuyobozi wa Korali bwana NGIRINSHUTI Jean Pière ubwo yaganiraga na Umubano yagize ati “Dufite Ishimwe rikomeye ko Imana yaduteje intambwe yo Kugeza ubutumwa bwiza kure, nk’uko biba mu ntego yacu, Kwamamaza ubutumwa kugera ku mpera y’isi”.
Yakomeje avuga ko Nyuma yo kuririmba bakora ibikorwa by’urukundo n’ibyunganira leta muri Gahunda z’imibereho myiza, harimo gusura abarwayi no kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, n’ibindi kuko ngo ubundi Roho nzima itura mu mubiri muzima ati “ Kandi erega ubutumwa bwiza bukwiye kuva mu kuvuga gusa ahubwo bukajya no mu bikorwa.
Umuyobozi kandi yasoje asaba abantu kwita ku butumwa buri mu ndirimbo bashyize hanze ndetse n’Izindi bashyira hanze Vuba, no kubashyigikira mu buryo bwose cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga zabo zitandukanye za “Jehovanis Choir UEBR Ruheru”