Umukinnyi wa filime Nyambo Jesca, umwe mu bakunzwe mu Rwanda, yamaganye ibihuha byavugaga ko yaba atwite inda ya Titi Brown, umuhanzikazi na mugenzi we baherutse gukorana indirimbo y’urukundo. Mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa YouTube wa Chita Magic, cyashyizwe hanze ku wa 21 Ukuboza 2024, Nyambo yavuze ko ibyo kuvugwa ko atwite ari ibinyoma kandi ko atarota abyara na Titi Brown kuko ari inshuti ye isanzwe (Besto).
Inkuru z’uko Nyambo yaba atwite zatangiye kuvugwa mu Ugushyingo 2024, ubwo yari yitabiriye iserukiramuco rya Mashariki Film Festival, ariko akagerayo atinze kandi akataha bitarangiye.
Nyambo yasobanuye ko icyatumye yitaba ibi birori atinze kandi agataha hakiri kare ari uko yari afite ikibazo cy’umutwe, ku buryo atari kumara umwanya muremure ahagaze cyangwa yicaye.
“Iyo Nda Bavuga Sinayibona”
Nyambo yanenze abakomeje gukwirakwiza ibyo bihuha, avuga ko babitangiye cyera ku buryo iyo koko aba atwite nk’uko bivugwa, ubu inda ye yari kuba igaragarira buri wese. Ati:
“Abavuga ko ntwite babitangiye kera cyane. Iyo biba ukuri, ubu aba ari inda nkuru. Ndasaba abantu guhagarika kuvuga ibyo badashingiyeho.”
Ku bijyanye n’umubano we na Titi Brown, Nyambo yagaragaje ko ari inshuti ye isanzwe, ko nta kintu kihariye cyarenga ubucuti busanzwe bafitanye. Yavuze ko gukorana nabo indirimbo cyangwa kugaragara bari kumwe bitavuze ko hari ibirenze hagati yabo.
Nyambo Jesca arashimangira ko ibihuha bitazamubuza gukomeza gukora ibyo akunda, ndetse asaba abafana be gukomeza kumushyigikira mu bikorwa bye bya sinema.