Nyiransengiyumva (Dorimbogo, Vava) Ni Muntu Ki? Byinshi utamenye kuri we

Nyiransengiyumva Valentine ni amazina ye bwite yiswe n’ababyeyi bakimubyara ndetse ni nayo agaragarara mu byangombwa bye byatanzwe n’ikigo cy’igihugu cy’irangamimerere, NIDA. Gusa kubera indirimbo yitwa Dore Imbogo, byatumye amenyekana ku izina dorimbogo. Ariko hari n’abandi bamumenye nka Vava.

Ibyo byatewe n’uko yari amaze kuva mu ntara y’iburengerazuba mu karere ka Nyamasheke, maze nawe aka wa mugani w’abaswayire ngo “Jogoo la kijiji haiwiki mujini” cyangwa se ngo isake yo mu cyaro ntibika mu mujyi. Ubwo nibwo yabonye ko Izina Valentine ritazamukorera neza, nuko aragahina yiyita vava.

Ibyo akndi ni ibisanzwe cyane cyane ku banya Kigali usanga uwitwa Solange yiyita soso, Francine cyangwa francoise yiyita fan, n’abandi gutyo.

Uyu yinjiye muri Kigali avuga ko aje guhiga Bamporiki Eduard, uyu rwose usigaye ubarizwa mu gihome cya mageragere wari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’urubyiruko, avuga ko ari mwene wabo, ngo amurire neza kuko ubuzima iwabo bwari bwanze.

Ariko ahageze ibintu byarahindutse, aba abaye umuntu ukoreshwa cyane n’aba youtubers, dore ko yakoze ibiganiro byinshi byabaga bimeze nk’aho ari ibisetso, nuko nyuma bimenyekana ko yabaye n’umuhanzi, aho yasohoraga indirimbo nazo zitavugwagaho rumwe, ariko byose biteranyiriza hamwe bimugira icyamamare.

Ubu yari afite indirimbo zirimbo iyitwa Dorimbogo yaje no kumwitirirwa aho yari kumwe n’uwitwa Emmy, Ni wowe nkunda ari kumwe na Kakhizo, Coconut afatanyije na Doctor M, FPR Oye ari kumwe na New Hit ndetse n’izindi.

Dorimbogo (Vava) yari muntu ki?

Nyiransengiyumva Valentine ni mwene Kabayira Naemu, afite umwana w’umuhungu witwa Niyonzima Fredausi w’ibyaka 11 ubu ugiye kujya mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza. Nubwo twe tumuzi nka Dorimbogo, burya iwabo ho bamuzi nka Valantine.

Vava yatewe inda afite imyaka 18 bityo aterwa inda y’uyu mwana Niyonzima. Ubuzima bwaramugoye cyane bitewe no kurera umwana kandi ari ntaho nikora. Ngo igihe cyarageze ashaka guta umwana cyangwa akamushyira se wari waramwanze ariko nyina aramutsembera.

Yageze I Kigali ate, yari aje gushaka iki?

Nyiransengiyumva Valentine yari umukozi wo mu rugo nyuma aza kwigarurira imitima ya benshi mu bakunzi b’umuziki bitewe n’amagambo “Dore Imbogo, Dore Imvubu, Dore Impara” ari mu ndirimbo ye yananiwe kuva mu mitwe y’abantu benshi akaza guhabwa n’akazina kakabyiniriro karikomotseho.

Valentine cyangwa Vava nk’uko bakunze kumwita yavukiye mu karere ka Nyamasheke mu ntara y’Iburengerazuba. Yakuriye mu buzima bugoye ari na bwo bwamwerekeje inzira y’i Kigali.

Iyo wumvishe i Nyamasheke, ku muntu uri i Kigali, Iburasirazuba no mu Majyaruguru, uhita wumva ko ari ahantu kure cyane, aho utekereza mu mutwe wawe ko kugira ngo uhagere ugomba kwambuka ishyamba rya Nyungwe byanze bikunze kugira ngo wihute nta yandi mayira uciye. Icyakora uteze indege byo birumvikana ni hafi cyane.

Mu Karere ka Nyamasheke ni ho Nsengiyumva Valentine [Vava] yaturutse aza muri Kigali aje kwishakishiriza ubuzima ariko ahanini aje kureba Edouard Bamporiki [wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco] wari nka musaza we na cyane ko bafitanye isano ya hafi.

Vava ageze i Kigali, yahamagaye kuri telefone Edouard Bamporiki ntibyakunda ko amufatisha, gusa ntiyacika intege akomeza gushakisha aho yaba kugira ngo abe yamubona. Yaje kubona aho Bamporiki Eduard atuye ajyayo ariko ahageze abaharindira umutekano banga ko yinjira.

Nyuma yo kubona ko ubuzima bugiye kumucangira i Kigali, yaje gushakisha undi mwene wabo nawe uba i Kigali witwa Maurice ukora kuri #RBA ariko ntibyakunda ko amugeraho. Yahise agana inzira yo gukora akazi ko mu rugo na cyane ko atize.

Mu gukomeza gushaka ako kazi ko mu rugo ni bwo yageze ku mugabo wa Mukantagara Immaculee uzwi nka Laillah, amwemerera akazi. Uwo mugabo yabwiye umugore we Laillah ko yamuboneye umukozi, maze amuhuza na Vava barahura baraganira, bamuha akazi.

Uyu mugore wafashe umwanzuro wo kumuha akazi, yatunguwe n’uko bukeye bwaho Vava yamubwiye ko agiye kujyana indirimbo ye kuri Kiss Fm. Yaramwemereye, gusa Vava agaruka yababaye cyane kuko iyo ndirimbo ngo batayikinnye, ahubwo bamusabye kuyohereza kuri Email ya KissFm.

Ntiyacitse intege kuko yarakomeje akora umuziki avangamo n’ibiganiro byuzuye urwenya maze aba ikimenyabose.

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye by’umwihariko Twitter (X) na Instagram, uyu mukobwa yarahafite izina rikomeye nyuma y’uko abakoresha uru rubuga bahererekanyaga ku bwinshi ifoto ishushanya uko mu bwonko bwabo hameze muri iyi minsi aho bagaragaza ko nta kindi bari kwitekerereza usibye “Dore Imbogo, Dore Impala, Dore Imvubu.”

Amakuru aravuga ko uyu muhanzikazi washimishije benshi yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi, Ariko hakaba nabavuga bashize amanga ko yishwe n’amarozi!

Mu minsi yashize nibwo hagaragaye amashusho ye ari mu bitaro asaba imbabazi uwo Yaba yaragiriye nabi ndetse asaba Abantu ko naramuka atabashije kugaruka kigali (Yapfuye) bazamuherekeza neza.

Nubwo uyu mubyeyi, dore ko ntakiri kumwita umukobwa kuko twamenye ko yarafite abana, yapfuye akigendera, ngo hari umuhanuzi wari waramubwiye ko bitewe n’imyitwarire ye ngo azapfa akenyutse kandi ko bitazarenza uyu mwaka wa 2024.

Icyo gihe Dorimbogo yararakaye cyane amuvumira ku gahera, ariko nyine agahanze umugenzi kaba iyo agiye, ubwo nyine ntiyabimenye wenda yari kugira icyo akora ariko Ajari Haina Kinga….Impanuka ntigira rutangira….Ikizakubaho ntaho wagihungira.

Advertisements

src:umuryango

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top