Nyuma ya Sam Karenzi na Kazungu Clever basezeye, undi munyamakuru wa 3 yasezeye kuri Fine FM mu kiganiro Urukiko ry’Ubujurire

Umunyamakuru w’imikino Ishimwe Ricard yamaze gusezera kuri Fine FM, aho yari amaze umwaka umwe akorera. Ricard yari umwe mu bagize itsinda ryakoraga ikiganiro Urukiko rw’Ubujurire rwa Siporo, kimwe mu biganiro bikunzwe cyane n’abakunzi b’imikino mu Rwanda. Gusezera kwe kwaje gutungurana, cyane ko yari umwe mu batangaga umusanzu ukomeye muri iki kiganiro.

Amakuru yizewe aravuga ko Ricard agiye kwifatanya na Sam Karenzi kuri radiyo nshya uyu munyamakuru aherutse gutangiza. Iyi radiyo nshya yitezweho kuzana impinduka zifatika mu itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda, cyane ko Karenzi n’itsinda rye bafite ubunararibonye buhagije mu gutegura ibiganiro bikunzwe na benshi.

Gusezera kwa Ricard kuje nyuma y’uko na Sam Karenzi asezeye kuri Fine FM yari amazeho imyaka itatu. Kazungu Claver, undi munyamakuru w’imikino wari muri Urukiko rw’Ubujurire rwa Siporo, nawe aherutse gusezera nyuma y’ukwezi kumwe gusa akorera Fine FM, ahita akomereza kuri uyu mushinga mushya wa Karenzi.

Ishimwe Ricard, uzwiho ubuhanga mu gutangaza amakuru y’imikino, yitezweho gukomeza gukurura abakunzi b’imikino kuri iyi radiyo nshya. Abakurikira ibikorwa bye bemeza ko uyu mushinga mushya ushobora kuzana umwuka mushya mu ruganda rw’itangazamakuru ry’imikino, by’umwihariko mu Rwanda.

Advertisements

Iyi radiyo nshya yitezweho guha umwanya abanyamakuru bafite ibitekerezo bishya, mu gihe izajya ikorerwaho ibiganiro bifite umwihariko bigamije gufasha abakunzi b’imikino kubona amakuru afatika kandi agezweho. Abakunzi b’imikino bategerezanyije amatsiko kumva uko iyi radiyo izatangira gukora no kureba uko izahanganira n’izindi zifite izina rikomeye mu gihugu.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 thoughts on “Nyuma ya Sam Karenzi na Kazungu Clever basezeye, undi munyamakuru wa 3 yasezeye kuri Fine FM mu kiganiro Urukiko ry’Ubujurire”

  1. Mwe mutugerera yo byaba byiza bayaguye mugihugu hose tukayikurikira bitatugoye turabatumye mudufashe mudukorere ubuvugizi kuri izimfura mukuvuga umupira.

  2. Jean Marie Viannay

    Ok nibyiza kuba harabatangiye kwikorera bagatanga AKAZI iyo Radio izatangira ryari ixaba yitwa ngwiki

error: Content is protected !!
Scroll to Top