Perezida Ndayishimiye yongeye gushinja u Rwanda iterabwoba

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yongeye gushinja u Rwanda kugira uruhare mu bitero by’iterabwoba byibasiye igihugu cye. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya TV5 Monde, avuga ko hari abantu bava mu Rwanda bategurirwa kuhakorera ibikorwa by’ubutagondwa.

Ndayishimiye yavuze ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi wongeye kuzamba kuva mu 2023, bituma igihugu cye gifunga imipaka mu kwezi kwa Mutarama. Yibukije ko yari yafashe icyemezo cyo kuyifungura mu 2020 mu rwego rwo gusana umubano, ariko ibyo bumvikanyeho bitigeze bishyirwa mu bikorwa.

Perezida Ndayishimiye yashimangiye ko hari abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu 2015 bavuye mu Rwanda, anavuga ko iki gihugu cyabatoje ibikorwa by’iterabwoba. Yavuze ko u Burundi butazongera gufungura imipaka kugeza igihe u Rwanda ruzaba rugaragaje ubushake bwo gutanga abo bantu.

Guverinoma y’u Rwanda yamaganiye kure ibi birego, ivuga ko nta mutwe w’inyeshyamba urwanya u Burundi irukorana na wo. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, yavuze ko u Rwanda rwiteguye kohereza abo Barundi mu gihe haboneka igihugu cyangwa urwego rwemera kubishingira.

Kabarebe yasobanuye ko abashinjwa bari impunzi zibaruwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (HCR), bityo u Rwanda rutabohereza nta wundi ubitangiye. Yongeyeho ko mu gihe baba bagiriye ikibazo i Burundi, u Rwanda rudashaka ko rwabibazwa.

Advertisements

Ibi birego bya Perezida Ndayishimiye bije nyuma y’igitero inyeshyamba za RED-Tabara zagabye ku Burundi mu Ukuboza 2023. N’ubwo Guverinoma y’u Burundi ishinja u Rwanda, iki gihugu cyahakanye uruhare rwacyo, gisaba ko ikibazo cyakemurwa mu bwumvikane hashingiwe ku mategeko mpuzamahanga.

 

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top