Perezida Paul Kagame yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’icyubahiro

Perezida Paul Kagame yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro mu bijyanye n’Imiyoborere Rusange “Public Policy and Management’’ muri kaminuza ya Yonsei iri muri Korea.

Iyi kaminuza iri muri eshatu zikomeye muri Koreya y’Epfo ndetse ifite ibigo by’ubushakashatsi 178 biyishamikiyeho. Ni kaminuza yashinzwe mu mwaka w’1885.

Mu ijambo rya Perezida Kagame, ubwo yahabwaga iyi mpamyabumenyi ku mugoroba wo kuri uyu wa 4 Kamena, yagaragaje ko politiki zigamije imicungire rusange n’imiyoborere ari ingenzi ku kugera ku iterambere rirambye.

Yakomoje ku mateka, agaragaza uburyo igihe nk’iki mu myaka 30 ishize, mu Rwanda hari hari kuba Jenoside yakorewe Abatutsi, yatewe n’ubuyobozi bubi bwaciyemo abaturage ibice.

Yagize ati “Mu rwego rwo gushaka kuguma ku butegetsi, Leta yariho yafashe umwanzuro wo kwica igice cy’abaturage bitwaga Abatutsi. Ingabo za RPF nari nyoboye, zahagaritse Jenoside nyuma y’amezi atatu. Twageze mu gihugu cyarashwanyaguritse mu buryo bugaragara, mu bukungu n’umutima wacyo. Abaturage bacu bari baratatanye kandi barimo ibice.”

Nyuma y’aho hafashwe izindi ngamba zunganira umutekano, kugira ngo u Rwanda rutere imbere.

Ati “ Umutekano no gushyira hamwe byadufashije kureba ejo hazaza. Icyakora igihugu cyacu cyari kigikennye cyane. Kugera ku iterambere bisaba kubanza kuvugisha ukuri no guhanga ibishya. Igihugu kandi gikenera guhabwa uburenganzira bwo kwigenera ejo hazaza kititaye ku gitutu n’uburyarya bw’umuryango mpuzamahanga.”

Advertisements

Yonsei ni kaminuza yashinzwe mu 1885, ikaba imaze gushinga ibigo by’ubushakashatsi bigera ku 178 mu nzego zitandukanye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top