Perezida Paul Kagame yihanganishije mugenzi we Gén Mamadi Doumbouya wa Guinée-Conakry ku mpanuka yatewe n’imvururu zabereye muri Stade ya N’Zérékoré, zigahitana abarenga 50. Izi mvururu zabaye ku Cyumweru gishize, zaturutse ku kutishimira icyemezo cy’umusifuzi mu mukino wahuzaga amakipe abiri atarabigize umwuga, yahataniraga irushanwa ryitiriwe Perezida Doumbouya.
Imvururu zatangijwe n’abafana ba Labé bavugaga ko umusifuzi yafashe ibyemezo bitaboneye, birimo guha amakarita abiri y’umutuku ikipe yabo no gutanga penaliti ku ikipe ya N’zérékoré yari mu rugo. Nyuma yo kwanga ibi byemezo, abafana batangiye gutera amabuye abandi, ibintu bihinduka ishyano ubwo abantu bageragezaga guhunga, bamwe bagakandagirana, abandi bakurira uruzitiro rwa Stade.
Polisi yagerageje guhosha imvururu ikoresheje ibyuka biryana mu maso, ariko ntibyatanze umusaruro. Abantu basaga 1,000 bakomerekejwe n’iyo mvururu, barimo abarenga 100 bakomeretse bikomeye, mu gihe abana bato biganjemo abitabye Imana.
Perezida Paul Kagame yanyujije ubutumwa bwe ku rubuga rwa X, yihanganisha Perezida Doumbouya n’abaturage ba Guinée-Conakry. Yagize ati: “Nihanganishije cyane umuvandimwe wanjye, Perezida Mamadi Doumbouya ndetse n’abaturage ba Guinée ku bw’ubuzima bwatakariye mu isanganya ryabereye muri Stade ya N’Zérékoré. Twifatanyije n’imiryango yabuze abayo ndetse n’abaturage ba Guinée muri rusange.”
Uretse abo byahitanye, iyi mvururu yasize abenshi bahungabanye, bamwe bakomeretse, abandi batakaza ababo. Iki gikorwa cyatumye hibazwa ku mitegurire y’ibikorwa by’imikino muri Guinée no ku bwirinzi bw’amakimbirane mu gihe cy’imikino, cyane cyane iyo ibaye ahantu hari abafana benshi.