Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05 Nyakanga 2024, urubyiruko rwa Kenya rwiswe “Generation Z” rwari rumaze iminsi mu mihanda yo muri iki gihugu basaba ko itegeko rizamura imisoro rikurwaho ndetse na Perezida Roto akegura, rwagiranye ikiganiro na Perezida ku rubuga rwa X.
Iki n’ikiganiro cyiswe “Engage The President”cyangwa se’ganira na Perezida’. Impamvu iki kiganiro cyabereye kuri X, ni uko imyigaragambyo yose yateguriwe kuri uru rubuga, bituma Perezida ahitamo kuba ari ho yahurira n’uru rubyiruko bakaganira.
Ku ikubitiro, Perezida yasabye imbabazi ku bugome bwa Polisi yagaragaje mu gutatanya abigaragambyaga, ashimangira ko ntabyo yabatumye, ndetse yizeza ko ababikoze bazahanwa hakurikijwe amategeko.
Yavuze ko umubare wabamaze kwicwa, ari 25 ndetse yihanganisha imiryango yabo, anenga cyane abakabiriza imibare bavuga ko ari 34 cyangwa 40.
Imbere y’abantu barenga 150,000, bakurikiye icyo cyiganiro, yavuze ko agiye kwirukana muri Leta abafite uruhare muri ruswa, ndetse yemera ko bamwe mu bategetsi ba Kenya bafite ubukire bukabije, avuga ko yabahamagaye kuri telefone abagira inama y’uko bakwiye kwitwara.
Mu gihe abigaragambya bari bafite impungenge ko yazasinya mu ibanga rikomeye itegeko rizamura imisoro, yemeye ko ibyo atazigera na rimwe abikora.
Ingamba Perezida Ruto yafashe
Nk’uko Ruto yabivuze, Leta yahisemo kugabanya amafaranga yakoreshaga, afata izi ngamba:
1. Gusesa ibigo 47 bya Leta bikora imirimo ifite aho ihuriye.
2. Guhagarika mu gihe cy’amezi atandatu kugura imodoka nshya zigenewe abategetsi bo muri Leta.
3. Guhagarika ingendo zose bidakenewe cyane z’abategetso bo muri Leta.
4. Kugabanya abajyanama ba Leta ho 50%.
5. Gukuraho ingengo y’imari ku mugore wa Perezida, ku mugore wa visi Perezida no ku mugore w’Umukuru wa Guverinoma.
6. Gushyira mu bikorwa kujya mu zabukuru ku myaka 60 ku bakozi ba Leta.
Perezida Ruto, yavuze ko icyo cyiganiro yacyigiyemo byinshi, ndetse yizeza ko ikiganiro nk’icyo cyizongera kuba. Yanagaragaje ko yize kwishyira mu mwanya w’abaturage bagenzi be, akumva akababaro kabo.
Muri iki kiganiro, Perezida yagaragaje kwicisha bugufi igihe yabaga arimo asubiza ibibazo, nko kugira ati “Muvandimwe wange” “Nshuti yange,” “Mushiki wange” n’andi magambo yo guca bugufi no kugaragaza ubushuti n’ubuvandimwe.