Perezida wa Zimbabwe yisanze mu kizima, abarinzi be barakangarana

Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe yisanze mu kizima ubwo yakurikiranaga imurikwa ry’ingengo y’imari y’umwaka wa 2025 mu Nteko Ishinga Amategeko, abarinzi be barakangarana.

Byabaye ku wa 28 Ugushyingo 2024.

Perezida Mnangagwa na Visi Perezida Constantino Chiwenga ni bamwe mu bayobozi bari bakurikiye Minisitiri w’Imari, Mthuli Ncube, ubwo yamurikiraga abagize Inteko iyi ngengo y’imari.

Ubwo Minisitiri Ncube yari amaze kugeza ijambo ku badepite, mbere yo kuva aho yarivugiraga, urumuri rwahise rubura mu cyumba cyaberagamo iki gikorwa, abarimo batangira gusakuza.

Ikinyamakuru SABC cyo muri Afurika y’Epfo cyatangaje ko mu gihe umwijima wari mwinshi muri iki cyumba cy’Inteko, abarinzi ba Perezida Mnangagwa bagize igihunga, kuko batabashaga kubona neza niba hari igishobora kumuhungabanya.

Bamwe mu badepite batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Zimbabwe batangaje ko ibura ry’umuriro w’amashanyarazi muri iki cyumba ari ishusho y’uko ubuzima bw’iki gihugu buhagaze muri iki gihe.

Muri Zimbabwe hamaze iminsi habura umuriro w’amashanyarazi biturutse ku izuba ryinshi ryagabanyije amazi mu kidendezi cya Kariba, bituma imashini zo ku rugomero rukuru rwaho zikora nabi.

Umuvugizi w’urwego rushinzwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi muri Zimbabwe (Zesa), George Manyaya, yatangaje ko ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu Nteko cyatewe n’inkuba yangije umuyoboro wayo.

Advertisements

Munyaya yasobanuye ikibazo cyabereye mu cyumba cy’Inteko ntaho gihuriye n’icyo ku rugomero rwa Kariba kuko Inteko yifitiye umuyoboro wayo, udahura n’uru rugomero.

Minisitiri w’Imari wa Zimbabwe, Mthuli Ncube, ubwo yageraga ku ngoro y’Inteko kugira ngo amurike ingengo y’imari nshya

 

Perezida Emmerson Mnangagwa yisanze mu kizima ubwo yakurikiranaga igikorwa cyo kumurika ingengo y’imari
Ni uku mu cyumba cy’Inteko Perezida Mnangangwa yari yicayemo hasaga ubwo umuriro w’amashanyarazi waburaga

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top