Amakuru avuga ko Rayon Sports yamaze kumvikana n’uyu mutoza wanditse amateka akayigeza muri 1/4 cya CAF Confederation Cup 2018.
Biteganyijwe ko mu kiganiro n’itangazamakuru kiri bugaruke kuri ’Rayon Sports Week’ na ‘Rayon Sports Day’ iteganyijwe tariki ya 3 Kanama 2024 kiri bube uyu munsi ni bwo bari buze no gutangaza uyu mutoza byitezwe ko azagera mu Rwanda ejo ku wa Kabiri mu ijoro.
Robertinho watoranyijwe kuzatoza Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2024-25 ni we wayihesheje igikombe cya shampiyona ya 2018-19 iheruka ndetse akaba ari na we wayigejeje muri 1/4 cya CAF COnfederation Cup.
Nyuma yo kuva muri Rayon Sports akaba yaranyuze muri Vipers SC yo muri Uganda ndetse na Simba SC zose akaba yarazigejeje mu mikino Nyafurika.
Uretse uyu mutoza kandi byitezwe ko Rayon Sports iri butangaze n’abandi bakinnyi babiri bakina basatira bagiye kuza kongera imbaraga muri Gikundiro, bagiye kuza biyongera ku bo yamaze gutangaza dikuriyo Patient, Fitina Omborenga, Ndayishimiye Richard, Omar Gning, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Ishimwe Fiston, Nshimiyimana Emmanuel, Rukundo Abdul Rahman, Haruna Niyonzima na Prinsse Elenga-Kanga ndetse na Bagayogo Adama ukomoka muri Mali w’imyaka 20.
Izindi nkuru wasoma:
1. Amasezerano hagati ya FPR-Inkotanyi n’ishyaka riri ku butegetsi muri Santrafurika
2. Irinde gukora ibi bikurikira niba uri mu Rukundo rushya
3. Niba waryaga umunyu mwinshi bihagarike utarahura n’ibi bibazo