Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana na Kapiteni wa Vital’O yo mu Burundi witwa Niyonizeye Fred watowe nk’umukinnyi mwiza muri Shampiyona y’i Burundi 2023/24, yemera kuzayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri.
Amakuru yizewe atugeraho yemeza ko uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga yemeye kuzasinyira Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri, agahabwa miliyoni 17 Frw ndetse akazahembwa ibihumbi 900 Frw.
Gusa ariko Niyonizeye Fred we ntabwo arashyira umukono ku masezerano kuko Rayon Sports itaramuha amafaranga, nubwo bamaze kumvikana ko uyu mukinnyi azayerekezamo.
Murera ikomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo igerageze kuzaba ifite ikipe nziza kuko uyu mukinnyi yiyongera ku bandi bagikomeje ibiganiro nka myugariro Ishimwe Christian n’umunyezamu Ishimwe Pierre bombi ba APR FC.
Iyi kipe yambara Ubururu n’umweru, kandi iherutse gutandukana n’abakinnyi bayo batanu aribo Youssef Rharb, Mvuyekure Emmanuel, Alon Paul Gomis, Hategekimana Bonheur na Alsény Camara Agogo batongerewe amasezerano.