Umunyamakuru w’imikino kuri RBA, Reagan Rugaju ashobora kwerekeza kuri Radio ya Fine FM mu kiganiro cy’imikino kizwi nk’Urukiko rw’ubujurire.
Aya makuru yagiye hanze ubwo Sam Karenzi ushinzwe gushaka abakozi mu kiganiro Urukiko rw’ubujurire(akaba ariwe boss wacyo), yasabye gukuba kabiri umushahara Reagan ahembwa kuri RBA, ubundi akaza kuri Fine FM.
Ubwo Rugaju Reagan yari muri studio za Fine FM nk’umutumirwa wari uhagarariye Kigali Universe ya Coach Gael, yari arimo ashishikariza abantu kwitabita imikino izabera muri Kigali Universe.
Reagan Rugaju ubwo yari asoje gutanga ubwo butumwa, Sam Karenzi yamubwiye ko yiteguye gukuba 2 umushahara ahembwa kuri RBA, ariko akuguma aho(akaba umukozi wabo).
Yagize ati “Ariya amafaranga baguha hariya hepfo ko nyazi, uwayakuba kabiri, ntiwaguma aha?”
Mu gitwenge kinshi, Rugaju Reagan yasubije Karenzi ko ibintu by’ibifurumba nta wamenya, akomeza avuga ko baza kubiganiraho inyuma ya mikoro.
Ati “Karenzi rero, reka ibyo bintu tuzabiganireho ku ruhande, ariko ari ibintu by’igifurumba, nta wamenya.”
Ikiganiro Urukiko rw’ubujurire kiri mu bikunzwe mu Rwanda, gikorwa n’abanyamakuru aribo Sam Karenzi, Muramira Regis, Ishimwe Rechard, Aime Niyibizi ndetse na Samila.