Uwahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru mu Rwanda, Nkomezi Alexis, yatangaje ko Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda idashobora gutera imbere mu gihe amakipe yitwa ko akomeye akomeje gutanga ruswa kugira ngo yegukane intsinzi.
Nkomezi, uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ibi mu kiganiro cya “Live” kuri Instagram ubwo yari kumwe n’umunyamakuru Mucyo Antha na Danny Usengimana, na we wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda. Yavuze ko atashoboraga gutangaza aya makuru akiri mu Rwanda ariko ko ubu nta cyo yikanga.
Yagize ati: “Mbere y’uko amakipe asaba abakinnyi kudahuzagurika, na yo nabanze abe amanyamwuga.” Yongeyeho ati: “Reka mbivuge kandi ndabizi ko abakinnyi bose babizi nta n’umwe wanyirariraho. APR FC na Rayon Sports zarampembye ndi mu makipe mato. Nta kuntu umupira waba muzima baza bakaguha amafaranga ngo ubahe amanota.”
Yakomeje agaragaza akababaro ke ku bijyanye no kuba amakipe akomeye mu Rwanda yemera kwishyura amakipe mato nka Marines na Muhazi kugira ngo zibafashe kubona amanota. Yibajije icyerekezo cy’umupira w’amaguru mu Rwanda mu gihe ibi bikorwa bigihari.
Nkomezi Alexis wakiniye amakipe nka Sunrise FC, Mukura Victory Sports, AS Kigali na APR FC, yavuze ko ruswa mu mupira w’amaguru mu Rwanda ari ikibazo kimaze imyaka myinshi.
Yasabye ubuyobozi bw’umupira w’amaguru mu Rwanda guhindura imikorere, aho kubeshya abafana ko bari kubaka umupira mu gihe nta bikorwa bifatika birimo gukorwa. Yagize ati: “Byaba byiza basenye byose bagatangira bundi bushya, kuko ni yo nzira yonyine ishobora gutuma umupira w’u Rwanda utera imbere.”
Aya magambo ya Nkomezi yateye impaka mu bakunzi b’umupira w’amaguru, bamwe bashima ubutwari bwe bwo gutangaza ukuri, abandi bibaza niba hari izindi ntambwe zizafatwa mu kurwanya ruswa mu mupira w’amaguru mu Rwanda.