Rio Tinto yemerewe gucukura andi mabuye y’agaciro mu Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye gukorana n’Ikigo Mpuzamahanga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro cya kabiri ku Isi Rio Tinto Minerals Development Limited, mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu gihugu atagarukira gusa kuri lithium nk’uko byari byatangajwe mbere.

Ubwo bufatanye bugamije kurushaho kubyaza umusaruro amahirwe y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no guteza imbere urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro arimo lithium, tin, tantalum, tungsten n’ibyuma biboneka mu Rwanda.

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) bushimangira ko ubwo bufatanye bugaragaza intambwe ikomeye itewe mu kurushaho guteza imbere urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no gushyigikira iterambere rirambye ry’ubukungu.

Intego nyamukuru ngo ni iyo guhuza gahunda z’u Rwanda z’iterambere ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’umusanzu butanga mu kwihutisha iterambere ry’Igihugu.

Ayo kandi ngo ni amahirwe akomeye cyane yo gufasha u Rwanda kurushaho gutanga umusanzu ufatika muri gahunda mpuzamahanga yo kwimukira ku ngufu zitangiza ibidukikije.

Ubwo bufatanye bw’igihe kirekire bwitezweho kwibanda ku gukora ubushakashatsi ku mabuye y’agaciro aboneka mu Gihugu, gukoresha ikoranabuhanga rigezweho n’uburyo bujyanye n’igihe bwo kuyashakisha.

Iyi gahunda yitezweho guharanira ko hakusanywa amakuru yizewe ku rwego ruhanitse ndetse akanasobanurwa mu buryo budasobanya hifashishijwe uburyo buteye imbere bwo gushakisha amabuye y’agaciro ari mu butaka.

Rio Tinto yemerewe gucukura lithium mu Rwanda.

Ubu bufatanye burahuriza hanwe kandi ubunararibonye bwa Rio Tinto mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku rwego mpuzamahanga n’ubuhanga bw’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda, bikazafasha gushyiraho amabwiriza mashya y’ubuziranenge mu bucukuzi burambye n’ibikorwa bitangiza.

Umuyobozi Mukuru wa RDB Francis Gatare, yavuze ko u Rwanda rushimishijwe no gukorana na Rio Tinto muri uyu mushinga ugiye guhindura urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.

Yagize ati: “Ubu bufatanye burazamura umwanya w’u Rwanda rwego mpuzamahanga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kandi buratanga icyizere cy’iterambere ryihuse ry’ubukungu rijyana no kwihuta mu ikoranabuhanga mu gihugu cyacu.”

Yongeyeho ko u Rwanda rwiyemeje gushyigikira ubu bufatanye mu guharanira kugera ku ntsinzi yitezwe mu guhindura imibereho y’Abanyarwanda.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Mine, Gazi na Peteroli mu Rwanda (RMB) Francis Kamanzi, na we ati : “Binyuze muri ubu bufatanye bw’ingenzi, twiteguye guhuza ubumenyi bw’imbere mu gihugu mu bucukuzi n’ubunararibonye mpuzamahanga bwa Rio Tinto mu kubyaza umusaruro umutungo kamere ndetse no guteza imbere ubushobozi dufite muri uru rwego.”

Yongeyeho ati: “Dufite icyizere ko urwego rw’ubucukuzi rw’u Rwanda rugiye kurushaho gutera imbere ku buryo rukomeza gutanga umusanzu ufatika mu iterambere rirambye.”

Dave Andrews, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Gushakisha Amabuye y’Agaciro muri Rio Tinto, yagize ati: “Twiteguye gukomeza gukorana na Guverinoma y’u Rwanda mu kurushaho kuvumbura amahirwe y’Igihugu mu bucukuzi.”

RDB ivuga ko mu mwaka ushize, u Rwanda rwatangije ubukangurambaga bw’imyaka itatu mu kurushaho kwimakaza ikoranabuhanga rigezweho mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kunoza imikorere y’urwo rwego.

Iyo gahunda ijyanye no guteza imbere izindi nzego z’ingenzi zirimo kongerera agaciro amabuye yacukuwe ndetse n’ubucuruzi bwayo bukorwa kinyamwuga.

Imibare itangwa na Leta y’u Rwanda ishimangira ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuri ubu bigira uruhare rungana na 3% mu Musaruro Mbumbe w’Igihugu (GDP), ndetse rukaba rwarahaye imirimo abasaga ibihumbi 72.

CLICK HERE TO JOIN UMUBANOTV.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP

Izindi nkuru wasoma:

1. Manager of Finance and Administration at Three Stones International Rwanda Ltd.: (By July 19, 2024)

2. Inkomoko y’ibibazo biri muri EAR diocese ya Shyira

Advertisements

3. Amagambo amwe yahindura ubuzima bwawe

 

 

 

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top