Guverinoma y’u Rwanda imaze gushyira hanze itangazo, yihanganisha umuryango w’ababuze uwabo witabye Imana ubwo habaga umuvundo w’abantu ku muryango wasohokeragamo abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza i Rubavu.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko ubwo abantu basohokaga mu marembo yo kuri Site ya Gisa, habaye umuvundo wakomerekeyemo abandi 37 barimo kwitabwaho n’abaganga.
Iri tangazo kandi rigaragaza ko abagera kuri bane bakomeretse cyane, bahise bazanwa byihuse mu bitaro bikuru i Kigali.
Bakaba bari kwitabwaho n’abaganga bari gukora ibishoboka byose kugira ngo barebe ko baramira ubuzima bwabo.
Ibi byabaye mu umubyigano wabaye kuri iki Cyumweru tariki 23 Kamena 2024, ubwo Perezida Paul Kagame yari arimo yiyamamariza i Rubavu, abantu bari benshi maze mu gusoka babyiganira mu muryango.
https://www.highrevenuenetwork.com/fpxygrsu?key=a6e4fcd462b96d838bf0a8ba9980deb5