Rubavu: Korali Bethlehem, Iriba, Impuhwe , Alliance n’izindi zigiye guhurira mu bikorwa by’ivugabutumwa

Bishoboka ko iki kizaba Ari igitaramo kizahora cyibukwa mu mateka! Ni igitaramo cyateguwe na Korali Bethlehem ibarizwa muri ADEPR Gisenyi cyitwa Bethlehem Evangelical Week. Muri iki gitaramo ngaruka mwaka gikorwa icyumweru, hakorerwamo Ibikorwa bitandukanye byibanda kugufasha abatishoboye gusangira n’abarwayi mubitaro, gutangira ubwisungane mukwivuza, gusura amagororero n’ibindi, gusa uyumwaka hiyongereyeho igikorwa cyo kubakira umukirisito inzu yo kubamo.

Muri iki gitaramo hatumiwemo amakorali akomeye Kandi akunzwe cyane arimo Korali Iriba ibarizwa I huye, Korali Rehoboth, Korali Impuhwe, Korali Alliance, Korali Umubwiriza na Korali Hermon yamenyekanye ku ndirimbo “Amatunda” ndetse n’izindi.  Iki ni igitaramo gifite ubusobanuro bukomeye mu buzima bw’itorero ndetse n’ubuzima bwa muntu kuko hazahembukiramo abantu muburyo bw’ubugingo ndetse n’uburyo bw’umuburi, doreko hanatumiwemo abavugabutumwa beza ndetse harimo n’umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda Rev NDAYIZEYE Isaie.

Korali Bethlehem yatangiye 1964 ishyira 1965 maze itangira Ari abaririmbyi bane (4) nuko 1966 Bahabwa izina (Bethlehem) kuva icyo gihe kugera ubu Korali Bethlehem imaze kugira abaririmbyi 200. Muri abo baririmbyi 120 baba I Rubavu naho 80 basigaye baba hirya no hino gusa nkuko byemezwa n’umuyobozi w’ungirije wa Korali Bethlehem bwana NIZEYIMANA Alfred iyo Korali ifite urugendo cg ibindi bikorwa abaririmbyi Bose Baraza bakuzura 200. Kugeza ubu HAKIZIMANA Frederick niwe uyoboye Korali Bethlehem.

Iki gitaramo kizatangira guhera ku italiki ya 16 gisozwe ku italiki ya 22 Ukuboza 2024.

Advertisements

Bwana NIZEYIMANA Alfred yagize ati “muri Ibyo bikorwa byose tuzakorera muri icyo gitaramo haziyongeramo na Yubile y’imyaka 60 Bethlehem tumaze dukora umurimo“. Igitaramo kizabera kuri ADEPR GISENYI.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top