RUGABA! Indirimbo isohokanye umuvuduko mwinshi

Mu minsi itambutse ingana n’amezi atatu nibwo Alicia na Germaine bari basohoye indirimbo yabo yambere bise URUFATIRO, icyo gihe bahumurizaga imitima yihebye bati” nubwo bigoye urufatiro ruracyariho” ni indirimbo yakunzwe ndetse bitangaza abantu kuko yo ubwayo yarebwe n’abantu ibihumbi  (281 714) ibintu bitoroshye ku ndirimbo y’ambere.

Nyuma y’urufatiro  ubu bashyize hanze indi ndirimbo bise “RUGABA”.

Ni indirimbo yakunzwe cyane kubera ubuhanga burimo haba kuririmba ndetse n’amashusho meza cyane nkuko bamwe mubayirebye babigarutseho. Iyi ndirimbo hari aho bagize bati” Rurema rugira Rugaba yaweh ni wowe mu genga w’ibihe Jehovah ntiwita ku mateka y’ibisekuruza”

Abasanzwe mu muziki twaganiriye barimo abahanzi abatunganya amajwi n’amashusho ndetse n’abanyamakuru bahurije kukuba aba bana Ari abahanga Yaba uko bitwaye kuri Camera ndetse n’uko baririmbye.

Umwe yagize ati ” aba ni abahanga pe! ariko n’uwakoze amashusho ni umuhanga pe cyane rwose

Ushinzwe kureberera inyungu z’aba bakobwa yagize ati ” intego ni yayindi, turifuza gukomeza guhumuriza abantu cyane ko turi mu minsi ikomeye.” Ati ” turifuza ko abantu bakomeza kudushyigikira nkuko babikoze igihe tumaze dukora.”

Advertisements

 

Reba RUGABA ya Alicia na Germaine hano

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top