Rulindo: umuturage yasanganwe izirenga Toni ebyiri z’ibikoresho by’amashanyarazi iwe murugo aho yabirundaga umunsi k’umunsi

Kuri iki cy’umweru 02/06/2024 Police y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi umuturage utuye mu karere ka Rulindo umurenge wa Shyorongi mu kagari ka Nyabyondo witwa NIWEMFURA Alice nyuma yo gusanga iwe murugo inzu huzuye ibikoresho byinsinga z’amashanyarazi birengeje Toni ebyiri Kandi atarigeze yiga no gukora amashanyarazi.

Uyu muturage yabajijwe aho yakuye ibyo bikoresho by’insinga z’amashanyarazi n’uko avuga ko ibyo bikoresho Atari we wabizanye ko ahubwo byasizwe n’umugabo we kuko ngo yacuruzaga ibikoresho byakoze .

Uyu muturarye asanganywe izirenga Toni Eshatu z’amashanyarazi nyuma Yuko mu mpera za 2023 umugabo we witwa FRANK Devis nawe yari yatawe muri yombi kubera ko nawe yari yasanganywe ibikoresho by’insinga z’amashanyarazi .

SP yavuze ko uyu muturage yaragiye babakiriya I Kanyinya mu karere ka Nyarugenge aho yajyaga kugurisha ibi bikoresho ,SP yahise atangariza abaturage ko Police y’u Rwanda itazigera yihanganira abangiza ibikorwa remezo kuko baba basenya ibyo igihugu cyagezeho .

Advertisements

Ibi bibaye nyuma Yuko abaturage bari bamaze iminsi bahamagara muri  REG bagaragaza ikibazo cy’uko batakibona umuriro nkuko byari bisanzwe Kandi barashyiriwe insinga z’amashanyarazi mu mazu yabo gusa bari barasubijwe ko REG iri gukemura ikibazo cyahabaye kigatuma batabona umuriro.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top